Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igisirikare cya Israel kiri hafi kurangiza imwe mu ntego nyamukuru cyihaye mu ntambara yo muri Gaza, yo kwica abantu bose bagize uruhare mu gutegura ibitero umutwe wa Hamas wagabye kuri icyo gihugu ku itariki 7 Ukwakira 2023 kigahitana abarenga 1.000.
Icyo gitero ni cyo cyabaye intandaro y’intambara Israel yatangije muri Gaza mu rwego rwo kwihorera ndetse igaragaza ko intego ari ukurimbura burundu umutwe wa Hamas.
Minisitiri w’Intebe Netanyahu yatangaje ibyo ku itariki 17 Gicurasi 2026 nyuma y’uko igisirikare cya Israel gitangaje ko cyishe Ezzedine Al-Haddad wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bikorerwa muri Gaza. Yahitanywe n’igitero cy’indege cyagabwe muri Gaza ku wa Gatanu ku itariki 15 Gurasi 2026.
Nyuma y’icyo gitero, Netanyahu yahise yibutsa ko ubwo igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyari kimaze kugabwa kigahitana abantu 1.221 muri Israel abandi bagafatwa bugwate, yiyemeje kwica ababigizemo uruhare bose kandi ko biri hafi kugezwaho.
Yagize ati “Nasezeranyije ko buri wese wagize uruhare muri ubwo bwicanyi no gushimuta abantu azicwa kugeza ku wa nyuma kandi turi hafi cyane kugera kuri uwo muhigo.”
Netanyahu yavuze ko Al-Haddad yari “umuterabwoba ruharwa” ndetse ashimangira ko ibikorwa byo guhiga abayobozi ba Hamas bikomeje haba muri Gaza no mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwo Hagati baba barimo.
Kuva intambara yatangira, Israel imaze kwica abayobozi benshi ba Hamas barimo Ismail Haniyeh wahoze ayoboye ishami rya politiki ry’uwo mutwe, Yahya Sinwar wari mu bateguye ibitero byo ku wa 7 Ukwakira 2023 ndetse na Mohammed Deif wari umaze imyaka myinshi ayoboye ibikorwa bya gisirikare bya Hamas.
Israel kandi yagabye ibitero no ku bayobozi b’Umutwe wa Hezbollah bo muri Liban barimo Hassan Nasrallah wahoze ayoboye uwo mutwe.
Netanyahu yongeye gutangaza ko Israel igenzura 60% bya Gaza; ibintu bigaragaza ko yakomeje kwagura ibikorwa bya gisirikare nubwo hari agahenge k’intambara kashyizweho binyuze mu biganiro byayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukwakira 2025.
Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza ivuga ko abantu nibura 72.763 bamaze kugwa muri iyo ntambara kuva mu Ukwakira 2023 kandi abenshi muri bo bakaba ari abasivile.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *