Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israel, yabyutse ahumuriza Donald Trump afata nk’inshuti magara ya Israel, nyuma y’igitero cyagabwe kuri White House mu ijoro ryo kuwa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo humvikanye inkuru y’umusore w’imyaka 21 wagerageje kurasa urufaya ku nyubako ya White House. Bivugwa ko ubwo ibi byabaga Perezida Donald Trump yari muri White House.
Amakuru akomeza avuga ko uyu musore yahise araswa ndetse aza gupfa ubwo yajyanwaga ku ivuriro azize ibikmere by’aya masasu.
Abinyujije kuri X, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, Netanyahu yagize ati "Nishimiye ko Perezida Donald Trump, inshuti magara ya Israel ameze neza ndetse n’uwagerageje guhungabanya umutekano yishwe mbere y’uko ateza ibindi byago."
Yakomeje agaragaza ko ahangayikishijwe n’abakomeje kugerageza kwica Trump, ashimangira ko ari ibintu bikwiriye kwamaganwa.
Ati "Urugomo ndetse no gukomeza kugerageza kwica Perezida Trump bikwiye kwamaganwa na buri umwe".
Kuva Trump yasubira ku butegetsi mu 2024, hamaze kuba ibikorwa bine byari bigamije kumwivugana hakoreshejwe imbunda.
Igitero giheruka ni icyagabwe na Nasire Best ushinjwa kuba ari we warashe amasasu menshi hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026.
Abashinzwe umutekano bahise batangira kurasana na Nasire Best ndetse birangira ahasize ubuzima.
Nubwo Perezida Trump yari muri White House ntacyo yigeze aba.
Iki gitero cyabanjiriwe n’icyabaye ku wa 25 Mata 2026, ubwo Trump yari mu musangiro n’abanyamakuru bakorera muri White House, umuntu witwaje intwaro yinjira muri hoteli wabereyemo, atangira kurasa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *