Netanyahu yongeye kwitaba urukiko ku byaha bya ruswa ashinjwa
Yanditswe: Wednesday 15, Oct 2025
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yongeye kwitaba urukiko ngo yiregure ku byaha amaze igihe akurikiranyweho bya ruswa, uburiganya no gukoresha nabi ububasha ahabwa.
Netanyahu yitabye urukiko kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, nyuma y’uko muri Kamena, uru rukiko rw’Akarere ka Yeruzalemu rwari rwafashe umwanzuro wo gusubika uru rubanza, nyuma yo kubisabwa na Netanyahu ndetse agasabirwa imbabazi na Perezida Donald Trump wa Amerika.
Icyo gihe, Perezida Trump yari yasabye ko Israel ihagarika urubanza ruregwamo Netanyahu cyangwa ikamubabarira ibyaha arengwa bijyanye na ruswa, uburiganya no gukoresha nabi ububasha ahabwa.
Mu byaha Netanyahu ashinjwa harimo kwakira impano z’agaciro gahambaye mu mafaranga, divayi n’ibindi bikoresho bihenze biturutse ku bacuruzi bakomeye, mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa inyungu zihariye.
Netanyahu kandi ashinjwa gufasha zimwe muri sosiyete z’itumanaho kubona inyungu za miliyari, na zo zikamufasha mu itangazamakuru kugira ngo abone inyungu mu bya politiki.
Ubwo yireguraga kuri ibyo byaha kuri uyu wa Gatatu, Netanyahu yahakanye ibyaha byose ashinjwa.
Uru rubanza rwa Netanyahu rwatangiye kuburanishwa muri Gicurasi 2020, rugenda rwimurwa bitewe n’impamvu zitandukanye, cyane harimo izagaragazwaga n’uruhande rw’uregwa zo kubanza kwita ku bibazo by’umutekano w’igihugu, mu ntambara yari imaze igihe muri Gaza.
Abasesenguzi bagaragaza ko kuba Minisitiri w’Intebe atumizwa n’urukiko ngo yiregure ku byaha aregwa, byerekana Demokarasi iteye imbere muri icyo gihugu, cyane ko n’uyu munsi hanze y’urukiko hari hari abigaragambya bafite ibyapa bisaba ko uwakoze icyaha wese agomba kubiryozwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *