skol

Nicolas Sarkozy yafunzwe

Yanditswe: Tuesday 21, Oct 2025

featured-image

Ahagana Saa Tatu n’igice, nibwo Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yinjiye muri Gereza izwi nka Prison de la Santé iherereye mu gace ka 14e arrondissement de Paris, aho agiye gufungirwa.

Ni we Perezida wa mbere mu mateka y’u Bufaransa ukurikiranyweho ibyaha bikageza aho ajya muri gereza.

Sarkozy afunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bishingiye ku mafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya ubwo yiyamamazaga mu 2007. Ibyo byaha byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Benshi mu bantu bo mu muryango we bamuherekeje kuva mu rugo rwe kugeza ku marembo ya gereza mu kumwereka urukundo. Umubare munini kandi w’abantu wari ku marembo ya gereza, mu kumushyigikira.

Sarkozy mu nzira agenda, yabwiye AP ko ari “umwe ugiye gufungwa”.

Uyu mugabo w’imyaka 70 yayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012.

Ku wa 25 Nzeri yabwiye itangazamakuru ati: “Niba bashaka ko ndyama muri gereza, nzabikora, ariko nzabikora nemye.”

Sarkozy abaye umuyobozi wa mbere w’u Bufaransa ufunzwe nyuma ya Philippe Petain wabaye umwe mu basirikare bakomeye b’iki gihugu ndetse na Perezida w’Akanama k’Abaminisitiri mu Bufaransa, wafunzwe nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose kubera imikoranire ye n’Aba-Nazi.

Nicolas Sarkozy yari kumwe n’umugore we ubwo yari mu nzira ajya kuri gereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa