Nigeria: Guverineri yagaragaye yihagarika ku muhanda, abapolisi bamurinze
Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026
Guverineri wa Leta ya Kano muri Nigeria, Abba Kabir Yusuf, wari mu rugendo yumvise akubwe, ahagarika imodoka yarimo n’izimuherekeje yihengeka ku muhanda arihagarika.
Abanyarwenya bavuga ko umuntu wakubwe, uwishimye cyangwa ubabaye cyane atari byiza kubasaba ibitekerezo. Ntabwo nemeje ko ari ukuri nubwo ingero nyinshi z’ibyo tubona zerekana ko uwabivuze yari yabanje kwitegereza.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa 18 Gashyantare 2026 agaragaza guverineri Abba Kabir Yusuf, yambaye imyambaro ya kiyisilamu y’umweru, ahagaze ku muhanda yihagarika.
Uyu mugabo agaragara afite icupa nyuma yo ‘gutawaza’ [gusukura ku gitsina] icupa rye akarifatira mu menyo, ubundi akagenda yerekeza ku modoka ye.
Mu masegonda make ubona hanyuzeho umupolisi, undi ahagaze asa n’umucungiye umutekano, ndetse inyuma ye hahagaze moto nini za polisi zishakira abayobozi bakuru inzira igihe bagiye gutambuka ngo badahera mu muvundo w’ibinyabiziga.
Izi moto bigaragara ko ari we zari zitegereje kuko arangije kwihagarika zihita zigenda.
Nigeria igizwe na Leta 36 ziyoborwa na ba Guverineri, ariko hakagaho Perezida umwe uyobora igihugu cyose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *