Nigeria: Ibihumbi by’abaturage byigabije imihanda bamagana imibereho ihenze
Yanditswe: Thursday 01, Aug 2024

Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, kuri uyu wa Kane, mu gihe ibihumbi n’ibihumbi byahagurukiye kwamagana ibiciro bihanitse n’imiyoborere mu gihugu gituwe kurusha ibindi bya Afurika, nk’uko bivugwa n’ababyiboneye .
Abigaragambyaga bigaragambirije i Abuja, umurwa mukuru w’ubucuruzi, Lagos, no mu yindi mijyi myinshi kugira ngo bagaragaze ko batishimiye ivugurura ry’ubukungu ryatumye ifaranga Rita agaciro kandi bigateza ibibazo Abanyanijeriya basanzwe.
Perezida Bola Tinubu yiyemeje gukurikirana impinduka avuga ko zikenewe kugira ngo igihugu gitere imbere. Abayobozi bohereje abashinzwe umutekano bitwaje intwaro mu rwego rwo gukumira urugomo rushobora kuvuka.
I Lagos, abapolisi bitwaje imbunda barebaga uko abigaragambyaga berekeza ku nyubako ya guverinoma hanyuma berekeza ahantu habiri bemerewe kwigaragambiriza.
Amaduka amwe yo muri uwo mujyi yafunzwe kandi arindwa n’abapolisi benshi. Abanyanijeriya batewe ingufu n’imyigaragambyo yabereye muri Kenya muri Kamena yatumye guverinoma ihagarika kongera imisoro yari iteganijwe nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Abanyanijeriya barimo gukangurirwa kuri interineti gusaba ko hasubizwa nkunganire ku bikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi, kwigira ubuntu amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ingamba zo kurwanya umutekano muke, n’ibindi.
I Abuja, abashinzwe umutekano bashyizeho bariyeri ku muhanda ujya mu mujyi, mu gihe bamwe mu bigaragambyaga bateraniye kuri stade.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *