skol

Nigeria: Umugabo yatetse mu isafuriya ijyamo litiro 23.000

Yanditswe: Saturday 13, Sep 2025

featured-image

Umutetsi wo muri Nigeria, Hilda Baci, waciye agahigo ka ‘Guinness World Record’ mu mwaka wa 2023 ko kuba uwambere mu guteka igihe kirekire ku Isi, yahize guteka isafuriya y’umuceri wa jollof nini kurusha izindi ku Isi.

Uyu mutetsi w’imyaka 28, usanzwe uzwi cyane mu gutegura amafunguro, yateguje gushyiraho akandi gahigo ko guteka ‘Jollof rice’ ifunguro rikunzwe cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Jollof rice ni ifunguro rikomeye mu muco w’Abanya-Nigeria, riba rigizwe n’umuceri utekwa mu isosi y’inyanya, rimwe na rimwe riherekejwe n’inyama cyangwa amafi.

Ni ifunguro yatetse akoresheje ibintu bitandukanye birimo umuceri ungana n’ibiro 4.000kg, amakarito 500 y’inyanya ziseye n’ibiro 600 by’ibitunguru byose byashyizwe mu isafuriya yihariye ijyamo litiro 23.000.

Iri funguro ryatetswe amasaha menshi, kuri ubu rikaba ritegereje kwemezwa n’abashinzwe ‘Guinness World Record’ hifashishijwe amafoto n’amashusho.

Baci yabwiye BBC ko yamaze umwaka wose ategura uko azahangana muri iki gikorwa kingana gutya.

Agira ati “Turi ibihangange bya Afurika, kandi jollof ni ifunguro rizwi cyane mu banyafurika. Byaba byiza igihugu cyacu gifite isafuriya nini kurusha izindi ya jollof rice.”

Yavuze ko kugira ngo haboneke isafuriya y’icyuma yakoreshejwe mu guteka uyu muceri, yakozwe n’abantu bagera kuri 300 mu gihe kingana n’amezi abiri.

Umunya-Nigeria yahize guteka isafuriya ya Jollof rice nini kurusha izindi ku Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa