Nigeria yahagaritse ingendo ntagatifu zose zerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026
Guverinoma ya Nigeria yahagaritse ingendo ntagatifu zose zerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati ku mpamvu z’umutekano muke uri muri ibyo bice.
Ibi byashimangiwe n’itangazo rya Komisiyo ishinzwe ingendo ntagatifu z’abakirisitu yo muri Nigeria, NCPC, (Nigerian Christian Pilgrim Commission) ryavugaga ko ingendo zose zari ziteganyijwe zasubitwe.
Ibi bibaye nyuma y’uko Israel na Amerika bifatanyije mu kugaba ibitero muri Iran byasize binahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.
Nyuma y’ibyo bitero, Iran na yo yagabye ibitero mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweit, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq na Israel ubwayo.
Ubusanzwe muri Nigeria buri mwaka abanyamadini bategura ingendo ntagatifu zerekeza mu bihugu bifatwa nk’ibitagatifu kuko ibikorwa byinshi bigaragara muri Bibiliya aho byagiye bibera.
Iyi komisiyo igaragaza ko abantu bari baratangiye izo ngendo n’abari baragezeyo bose uko ari 600 bagaruwe kandi bageze muri Nigeria amahoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *