skol

Nigeria yashyizeho ibihe bidasanzwe kubera ikibazo cy’ishimutwa ry’abanyeshuri

Yanditswe: Thursday 27, Nov 2025

featured-image

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yashyizeho ibihe bidasanzwe mu gihugu mu gihe hari gushakwa igisubizo kirambye cy’uburyo ishimutwa ry’abana rikomeje gufata indi ntera ryahagarara.

Ku wa Gatatu yatangaje ko hashyizweho “ibihe bidasanzwe mu gihe turi kohereza ingabo mu duce dufite ikibazo cy’umutekano.”

Mu minsi mike ishize, abanyeshuri n’abarimu barenga 300 barashimuswe, n’abakobwa bato 13 bari bari kugenda hafi y’umurima bafatwa n’abagizi ba nabi barabatwara. Hari n’abandi bana 10 bashimuswe.

Bake muri aba bana bashimuswe bamaze gutabarwa ariko abandi barenga 256 n’abarimu bafashwe bakuwe ku kigo cy’ishuri rya kiliziya gatolika ku wa gatanu w’icyumweru gishize n’ubu ntibaraboneka.

Tinubu yavuze ko kubera ibi bibazo by’umutekano, yafashe umwanzuro wo gushyiraho ibihe bidasanzwe n’iteka ryo kongera umubare w’ingabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, yatanze ibwirizwa ryo kongera umubare w’abapolisi bakora uburinzi, ndetse yategetse ko abapolisi barenga ibihumbi 50 bahabwa akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa