skol
fortebet

Nitabye miliyoni z’Abanya-Uganda - Museveni avuga impamvu yemeye kongera kwiyamamaza

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 07, Jul 2025

Nitabye miliyoni z'Abanya-Uganda - Museveni avuga impamvu yemeye kongera kwiyamamaza

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko yahisemo kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu kubera kwanga gutenguha abaturage babimusabye.

Ni ingingo Museveni yagarutseho ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma yo kwemezwa n’ishyaka National Resistance Movement (NRM) nk’uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Museveni yavuze ko yasabwe kongera kwiyamamaza n’Abanya-Uganda babarirwa muri za miliyoni, yanga kubatenguha.

Ati “Nitabye kugira ngo nsubize miliyoni z’Abanya-Uganda bantegetse binyuze mu ntero ya wiva ku muyoboro mugari utanga amashanyarazi (ubutegetsi).”

Yakomeje avuga ko hari impamvu nyinshi zatumye Abanya-Uganda bamusaba kuguma ku butegetsi zirimo kuvugurura imikorere na NRM no gukomeza iterambere rya Uganda.

Ati “Niteguye gutanga umusanzu wanjye mu myaka itanu iri imbere, nka Perezida ndetse na Chairman wa NRM.”

Amatora yo muri Uganda ateganyijwe muri Mutarama 2026.

Kugeza ubu Museveni ni we uhabwa amahirwe yo kongera kwegukana amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda. Biteganyijwe ko azahatana n’abarimo Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine.

Museveni yagiye ku butegetsi muri Uganda mu 1986, nyuma yo gutsinda urugamba rwahiritse ubutegetsi bwa Milton Obote.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa