skol

Nshaka kuzajya mu ijuru- Museveni ku mpamvu yingingira Abanya-Uganda kuva mu bukene

Yanditswe: Sunday 26, Oct 2025

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ibyo akora byose aba agamije gukura Abanya-Uganda mu bukene, kandi akabikora atari ukubera ko we akennye, ahubwo ari ukubera ko Imana ishobora kuzamubaza uko yasohoje inshingano yamuhaye.

Izi mpanuro Perezida Museveni yazigarutseho mu mpera z’iki cyumweru ubwo yari mu majyaruguru ya Uganda mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru.

Muri uru rugendo rwe rwo gushaka amajwi, Museveni akunze kumvikana yereka abaturage uburyo butandukanye bakwifashisha bikura mu bukene, cyane cyane binyuze mu guhanga imurimo.

Ubwo yari mu Mujyi wa Karenga mu gace ka Karamoja, Museveni yavuze ko “ibi byose nkora ari ukubinginga ngo nyabuneka muve mu bukene, njye uri kubinginga ntabwo nkennye, ariko ndashaka kuzajya mu ijuru, ntabwo nayobora abantu bazaguma mu bukene ngo nanjye nceceke, ubundi ninjya ku Mana ivuge ngo kuki wicecekeye ubwo abantu banjye bari bakennye?”

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026. Mu bazahatana na Museveni harimo Robert Kyagulanyi, yatsinze mu matora aheruka.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ibyo akora byose aba agamije gukura Abanya-Uganda mu bukene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa