Ibintu ntibyoroshye nyuma y’aho Bobi Wine acyuriye Gen. Muhoozi ko asebya ingabo za Uganda kandi yagakwiye kurangwa n’ikinyabupfura kugirango ingabo ze zimurebereho.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Generali Muhoozi Kainerugaba yongeye gukozanyaho na Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi. Bobi Wine wabanje kunenga imyitwarire ya Generali Muhoozi avuga ko umugabo w’imyaka 52 y’amavuko yakabaye arangwa n’ikinyabupfura ndetse bikaba akarusho kuba ayobora ingabo z’igihugu.
Yagize ati: ”Ibaze umugabo w’imyaka 52 ufite umwana w’imyaka 22 y’amavuko akaba yirirwa asebya ingabo kandi zakabaye zirangwa n’ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hejuru. Ingabo za Uganda ziyobowe n’umuntu uzisebya. Kandi byose biterwa na Museveni wahaye inshingano umuntu utabikwiriye. Amateka yaramuhannye amuha umwana w’ikirara”.
Generali Muhoozi yahise amusubiza atazuyaje aho yafashe ibyavuzwe na Bobi Wine nawe akamusubiza ko yahombeye ishyaka rye n’abayoboke be.
Ati: ”Ibaze umugabo w’imyaka 46 y’amavuko, usaba abarwanashyaka be kumutora, yatsindwa akigira mu biruhuko muri Amerika agasiga ishyaka ritagira umuyobozi. Kandi yahunze nyuma y’iminsi 9 amatora arangiye none amaze amezi atandatu asiga abantu be nta buyobozi bafite ndetse nta n’icyerekezo.”
Bobi Wine na Generali Muhoozi bakunze gushyogozanya ku mbuga nkoranyamba, ibintu bifatwa nko kurangaza abaturage kugirango ntibite ku bibazo by’ingutu biri mu gihugu.
Barenga ibyo guterana amagambo bakanatukana mu buryo bweruye. Hari ubutumwa Generali Muhoozi Kainerugaba yanditse kuri X abwira Bobi Wine ati: ”Nta mahoro uzagirira muri Uganda wa nkende we!"
Byose byari biturutse kuri Bobi Wine wibukije Muhoozi ko yavukiye muri Tanzania mu gihe we yavukiye muri Uganda.
Ibyo gutukana kw’aba bagabo si bishya kuko ku itariki 20 Mutarama 2026 Muhoozi yavuze ko nafata Bobi Wine azamuca ubugabo’amabya’. Icyo gihe Bobi Wine yari yavuze ko abarwanashyaka be 22 bishwe mu Cyumweru kimwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *