skol

Nta muntu ufite ubudahangarwa kuri visa- Marco Rubio

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko nta muntu wandikiwe guhabwa visa ya Amerika cyangwa kutazayamburwa, kuko ubangamiye inyungu z’iki gihugu azajya ahita yakwa visa.

Kugira ngo umuntu yinjire mu gihugu cy’amahanga agomba kubanza gusaba visa, hakaba ibihugu bimwe bigirana amasezerano yo kudasaba visa abaturage b’aho bagiranye amasezerano.

Marco Rubio yavuze ko iyi ngingo yayigarutseho inshuro nyinshi ko nta muntu uhabwa visa bya burundu kuko isaha iyo ari yo yose yayamburwa.

Ati “Nta muntu ufite ubudahangarwa kuri visa. Nta burenganzira butangwa n’itegeko nshinga bujyanye na visa, ni uruhushya ruguha uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu cyacu nk’umushyitsi. Niwinjira mu gihugu cyacu nk’umushyitsi, waba umunyeshuri, mukerarugendo, umunyamakuru, hanyuma ugakora ibikorwa bibangamiye inyungu z’igihugu tuzakwambura visa.”

Imiterere ya Visa zitangwa na Amerika

Amerika itanga Visa ziri mu byiciro bitanu, birimo iz’igihe gito ku mpamvu z’ubukerarugendo n’akazi nko kwitabira inama cyangwa se ibindi bikorwa by’ubucuruzi. Izo ziri mu cyiciro cya Visa zitwa B-1 na B-2.

Hari kandi Visa zo kwiga na zo ziri mu byiciro bibiri nk’imwe ihabwa abantu bagiye kwiga amasomo ya kaminuza n’abandi bagiye mu bikorwa birimo amahugurwa. Izo nizo zitwa F-1 na M-1.

Hari izindi Visa zishingiye ku kazi, ziba mu byiciro binyuranye harimo nk’icyiciro cy’abantu bafite ubumenyi buhambaye mu byiciro runaka, nk’abahanga mu ikoranabuhanga, engineering, abaganga n’abandi. Abo bahabwa Visa yitwa H-1B.

Hari kandi abantu bagiye gukora mu bijyanye n’ubuhinzi bahabwa Visa iri mu cyiciro cya H-2A kimwe n’abandi bagiye mu bikorwa by’ubuhinzi ariko bitagereranywa nk’iby’umwuga bahabwa iyo mu cyiciro cya H-2B.

Ikindi cyiciro kiri muri Visa z’abakozi ni iz’abantu boherezwa n’ibigo kujya gukorera muri Amerika, nk’abahanga mu byiciro runaka cyangwa se abayobozi runaka. Abo bahabwa Visa yitwa L-1.

Hari abandi bantu bajya muri Amerika by’akazi ariko bishingiye ku mpano zabo. Urugero nk’abakinnyi cyangwa se abandi banyabugeni baba bagiye gukora muri Amerika bahabwa Visa yitwa O-1.

Hari ikindi cyiciro cy’abantu bahabwa Visa zishingiye kuri porogaramu zo guhana ubumenyi. Urugero ni nk’abanyeshuri bagiye kwimenyereza umwuga, abashakashatsi, abarimu n’abandi. Abo bahabwa Visa zo mu cyiciro cya J-1 kimwe n’abandi bajya muri Amerika mu bikorwa bishingiye ku muco, bahabwa iyitwa Q-1.

Ibyo byiciro byose bivuzwe hejuru, ni zo Visa zikunda gutangwa. Ziyongeraho izindi zihabwa abantu bajya muri Amerika nk’abapilote cyangwa se abakozi bo mu ndege baba batarahatinda. Abo bahabwa Visa yitwa D naho abantu banyura muri Amerika bakomereje mu bindi bihugu bo bahabwa iyitwa C.

Izindi ni izihabwa abadipolomate bahabwa Visa zo mu cyiciro cya A n’abakozi b’Imiryango Mpuzamahanga nka Banki y’Isi na Loni bahabwa iyo mu cyiciro cya G.

Visa z’abantu bashaka kujya gutura muri Amerika by’igihe kirekire ni zo zitwa iz’abimukira.

Nazo ziri mu byiciro. Visa zihabwa abantu bagiye muri Amerika ku mpamvu z’umuryango, ni ukuvuga abashakanye, abana, ababyeyi cyangwa se abafitanye amasano n’abaturage ba Amerika bashaka kujya gutura muri Amerika by’igihe kirekire. Izo ziyongeraho izindi zamenyekanye nka Green Card.

Hari izindi Visa zitangwa mu buryo bwihariye, ku mpamvu z’ubutabazi. Zo zitangwa gake, zigahabwa nk’abantu Amerika ikuye mu bihugu byabo ku mpamvu z’umutekano, ubuhunzi n’izindi.

Visa zitari iz’abimukira zishyurwa 185$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa