skol

Nta peteroli izongera kuva muri Venezuela ijya muri Cuba: Trump yatanze umuburo

Yanditswe: Monday 12, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Cuba itazongera kubona peteroli n’amafaranga biturutse muri Venezuela, aburira iki gihugu kiyoborwa na Miguel Diaz-Canel, kugirana amasezerano na Washington inzira zikigendwa.

Cuba yahoze ari inshuti ya hafi ya Venezuela kandi ikabona peteroli ihendutse ivuye muri iki gihugu kibarizwa mu bikize kuri uyu mutungo kamere. Icyakora kuva mu ntangiriro za Mutarama 2025 ibintu byarahindutse.

Amakuru agaragaza ko nta peteroli y’umwimerere yigeze iva ku byambu bya Venezuela ijya muri Cuba kuva Perezida Nicolás Maduro yafatwa n’Ingabo za Amerika.

Impamvu ni uko Amerika yakumiriye icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli byo muri Venezuela binyuze mu bihano Washington yashyiriyeho ab’i Caracas.

Binyuze ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati “Nta peteroli nta mafaranga azongera kujya muri Cuba. Cuba yabayeho imyaka myinshi yishingikiriza ku bikomoka kuri peteroli n’amafaranga biturutse muri Venezuela. Ndabagira inama ko bakwisunga amasezerano mbere y’uko amazi arenga inkombe.”

Abantu benshi mu bakozi bashinzwe umutekano ba Venezuela na Cuba baguye mu gitero cya Amerika cyatumye Maduro avaho. Byajyanaga n’uko inzego z’umutekano zo muri Cuba zagiraga uruhare runini mu kurinda Venezuela nk’igihugu ab’i Havana bahahiramo.

Nyuma yo gufata Maduro, Trump yavuze ko Cuba ifite ibibazo by’ubukungu ahubwo bizaba bibi kurushaho mu gihe ibiva muri Venezuela byaba bihagaritswe.

Icyakora Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel, yamaganye ibyo yise ibikangisho, ati “Cuba irishyira ikizana, irigenga. Nta we udutegeka ku byo dukora.”

Buvugwa ko Venezuela na Amerika bikataje mu gutegura amasezerano y’imikoranire afite agaciro ka miliyari 2$, Venezuela ikajya yohereza utugunguru tugera kuri miliyoni 50 tw’ibikomoka kuri peteroli i Washington.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa