skol

Ntabwo bizadukanga- Macron ku misoro Trump yashyiriyeho ibihugu bidashaka ko yigarurira Greenland

Yanditswe: Sunday 18, Jan 2026

featured-image

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko nta bikangisho cyangwa ibikorwa by’iterabwoba bizagira icyo bihindura ku Bufaransa ku bijyanye no gushyigikira ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu.

Macron yavuze ko ibihugu byo mu Muryango w’Ubutabarane wa NATO bizasubiza bishyize hamwe nyuma y’uko Donald Trump akangishije ibihugu umunani byo muri uyu muryango kuzamura imisoro kubera kutemera ibyifuzo bye byo kwigarurira cyangwa kugura Greenland.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko kuva muri Gashyantare 2026 hari ibihugu umunani bizashyirirwaho umusoro wa 10% bizira kurwanya umugambi wo kwigarurira ikirwa cya Greenland.

Ibihugu yashyiriyeho uwo musoro harimo Denmark, Norvège, Suède, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi na Finlande.

Trump yavuze ko uyu musoro yashyiriyeho ibi bihugu, muri Kamena 2026 uzagezwa kuri 25% mu gihe hazaba hatabayeho ubwumvikane bwo kugura Greenland cyangwa kuyigarurira binyuze mu bundi buryo.

Emmanuel Macron yifashishije urubuga rwe rwa X, yasubije ko u Bufaransa bukomeje gushyigikira ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu byo mu Burayi n’ahandi, kandi ko nta bikangisho byagira uruhare mu guhindukira ku ijambo.

Ati “U Bufaransa bushishikajwe n’ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu mu Burayi n’ahandi. Nta terabwoba cyangwa ibikangisho byagira icyo biduhinduraho. Haba muri Ukraine no muri Greenland n’andi hose ku Isi.”

Yakomeje avuga ku misoro Amerika yashyiriyeho ibihugu birimo n’u Bufaransa, yemeza ko ibihugu by’i Burayi na byo bizasubiza.

Ati “Gukangisha imisoro ntabwo bikwiye kandi nta mwanya bikwiye guhabwa. Abanyaburayi tuzasubiza dushyize hamwe kandi mu buryo buhujwe mu gihe bizaba byemejwe. Tuzaharanira ko ubusugire bw’u Burayi bwubahirizwa.”

Yakomeje kandi asobanura ko igihugu cye cyohereje ingabo muri Greenland kuko umutekano ari ingenzi.

Ibihugu byo muri NATO byashyiriweho ibihano byo kuzamurirwa imisoro, biheruka kwifatanya na Denmark mu kohereza ingabo muri Greenland.

Denmark yo ivuga ko icyo kirwa kitagurishwa, kandi ko abaturage ba Greenland ari bo bafite ijambo ku hazaza habo, kuko mu 2008 bemeje ko bakomeza kuyoborwa na Denmark, harimo n’uburenganzira bwo gucunga ubutunzi bw’amabuye y’agaciro.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte yirinze kugira icyo avuga kuri uwo mwuka mubi ukomeje kugaragara hagati muri uwo muryango.

Trump yongeye gushyira imbaraga mu kwigarurira Greenland aho amaze iminsi avuga ko u Bushinwa n’u Burusiya na byo byifuza kwegukana iki kirwa, nubwo byo byabihakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa