Nyuma y’ibiganiro na Amerika, Iran yongeye kuvuga ko ishobora kurasa ibigo by’igisirikare cyayo
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Nubwo Amerika na Iran biherutse kugirana ibiganiro, ubutegetsi bw’i Tehran bwatangaje ko bushobora kurasa ku bigo bya gisirikare bya Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe bwagabwaho ibitero.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byagiranye ibiganiro bitaziguye muri Oman ku wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026, mu gihe umwuka wari ukomeje kuba mubi nyuma y’ibitero byagabwe ku bikorwa bya nucléaire bya Iran mu 2025.
Perezida Donald Trump wa Amerika yaburiye Iran ko izongera ikagabwaho ibitero niramuka yanze gusubukura ibiganiro, ndetse muri Mutarama 2026 Trump yohereje ingabo nyinshi mu Burasirazuba bwo Hagati, asaba ko Iran yagira aho igarukira mu gutunganya uranium.
Ibiganiro byo ku wa Gatanu byari ibya mbere bibaye mu kugerageza gukemura ibi bibazo byazanye umwuka mubi. Gusa nubwo nta mwanzuro mushya watangajwe, impande zombi zemeye gukomeza ibiganiro.
Minisitiri Araghchi yavuze ko gusubukura ibiganiro ari intangiriro nziza ariko yibutsa ko hari umwuka wo kutizerana hagati y’ibihugu byombi nyuma y’ibitero by’umwaka ushize. Yavuze ko Tehran niramuka yongeye kugabwaho ibitero yiteguye gusubiza mu buryo bukomeye.
Ati “Nibaramuka batugabyeho ibitero, ntidushobora kugaba ibitero ku butaka bwa Amerika, ariko tuzarasa ku ibigo byayo biri mu karere.”
Araghchi yongeyeho ko Iran yiteguye intambara ishobora kuba hagati yayo na Amerika, ariko avuga ko ikibazo cya nucléaire gishobora gukemurwa gusa binyuze mu biganiro bitarimo iterabwoba cyangwa igitutu.
Yemeje ko kongera uranium batunganya ari uburenganzira bwa Iran kandi bigomba gukomeza.
Trump yashimye ibiganiro byabereye muri Oman avuga ko ari byiza cyane ariko akomeza kuburira Iran ko kutumvikana bizagira ingaruka zikomeye.
Nyuma y’ibiganiro, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ibihano bishya kuri Iran, ku bantu, ibigo n’amato birenga 30 bivugwaho gucuruza peteroli n’ibiyikomokaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibiganiro bikurikiraho hagati ya Amerika na Iran biteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *