skol
fortebet

Nyuma y’Ibitero Bishya, Amerika Iri Gutegura Igihano gishya kizababaza Iran bikomeye

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 07, Jun 2026

Nyuma y'Ibitero Bishya, Amerika Iri Gutegura Igihano gishya kizababaza Iran bikomeye

Sponsored Ad

skol

Nubwo hari agahenge kari karumvikanyweho hagati y’impande zihanganye mu ntambara iri guhuza Iran na Amerika, umwuka mubi wongeye kwiyongera nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko zirimo kwiga uburyo zakoresha umutungo wa Iran mu gusana no kwishyura ibyangiritse mu bihugu bifitanye ubucuti na Amerika byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibi bije bikurikira ibitero bishya Iran yagabye muri iki cyumweru ikoresheje misile na drones ku bihugu bya Kuwait na Bahrain. Mbere yaho, Amerika yari yatangaje ko yahagaritse drones za Iran zari ziri mu nzira zerekeza mu Muhora wa Hormuz.

Nk’uko byatangajwe na Reuters, amakuru aturuka muri Amerika agaragaza ko Minisitiri w’Imari, Scott Bessent, yategetse ko hakorwa isuzuma ry’ibyangijwe n’ibitero Iran yagabye ku bihugu bifitanye umubano wa hafi na Amerika, hagamijwe kumenya agaciro k’ibyo byangiritse.

Amerika kandi iri gusuzuma amahirwe yo gukoresha umutungo wa Iran, yaba warafashwe cyangwa undi ushobora kugerwaho, kugira ngo ukoreshwe mu gusana ibyangijwe no kwishyura ibindi byangirika mu gihe Iran yakomeza kugaba ibitero kuri ibyo bihugu.

Iyi gahunda itangajwe nyuma y’umunsi umwe Mohsen Rezaei, umwe mu bajyanama b’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, avuze ko amahoro hagati ya Iran na Amerika ashobora kugerwaho gusa ari uko Amerika yemeye kurekura miliyari 24 z’amadolari ya Iran yafatiwe.

Nubwo hashize iminsi impande zombi zigerageza kuganira ku buryo intambara imaze amezi atatu yahagarara, haracyari imbogamizi zigaragaza ko kugera ku masezerano atari ibintu byoroshye.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026, ingabo za Amerika zagabye ibitero ku birindiro bya Iran biherereye i Goruk ndetse no ku Kirwa cya Qeshm giherereye hafi y’Umuhora wa Hormuz.

Ibyo byakurikiye itangazo ry’igisirikare cya Amerika ryavugaga ko ryarashe drones ebyiri za Iran, zivugwaho gushaka kubangamira ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Muri icyo gihe kandi, umutwe wa IRGC wo muri Iran watangaje ko wagabye ibitero bya misile ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Kuwait na Bahrain.

Iran yavuze ko ibyo bitero byageze ku ntego zabyo, ariko uruhande rwa Amerika ruvuga ko misile esheshatu zahagaritswe zitaragera aho zari zoherejwe, mu gihe indi imwe na yo itabashije kugera ku ntego yayo.

Mu rwego rwo gushaka umuti w’amakimbirane, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Pakistan, Mohsin Naqvi, yasuye Iran ku wa Gatandatu, ajyanye ubutumwa bwagenewe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei. Yanagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye hagamijwe gukomeza gushakira hamwe inzira yageza ku mahoro hagati y’impande zihanganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa