Umunyamideli w’icyamamare Zari Hassan, uzwi cyane nka The Boss Lady, yatangaje ko we n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya batakiri kumwe nyuma y’imyaka itanu bari bamaze mu mubano.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, binyuze ku butumwa aba bombi bashyize hamwe ku rubuga rwa Instagram, batangaza ko bafashe icyemezo cyo gusoza umubano wabo nyuma yo kubitekerezaho igihe kinini.
Mu butumwa bwabo, bagaragaje ko impamvu nyamukuru yabateye gutandukana ari ukutumvikana ku bibazo bitandukanye byabaye ngombwa ko buri wese afata inzira ye. Bavuze ko nubwo icyo cyemezo kitari cyoroshye kugifata, babonye ari cyo cyiza ku mpande zombi.
Bagize bati: “Nyuma y’imyaka itanu turi kumwe no kubitekerezaho bihagije, twafashe umwanzuro wo gutandukana kubera ibibazo by’ubwumvikane bitabonye umuti. Nubwo bitari byoroshye, twizera ko ari cyo cyemezo gikwiye kuri buri wese muri twe.”
Zari na Shakib kandi bashimangiye ko gutandukana kwabo kutatewe n’inzika cyangwa amakimbirane akomeye, ahubwo ko ubuzima bwabajyanye mu nzira zitandukanye. Bavuze ko bazakomeza kubahana no kugumana umubano mwiza nk’inshuti.
Bagize bati: “Nta rwango cyangwa uburakari buri hagati yacu. Hari igihe abantu babiri basanga ubuzima bwabo bugana mu byerekezo bitandukanye. Tuzakomeza kubahana no kugirana ubucuti bushingiye ku bwubahane.”
Umubano wa Zari na Shakib watangiye gukurura ibitekerezo bya benshi mu mwaka wa 2022, nyuma y’uko Zari yari amaze gutandukana n’uwari umukunzi we GK Choppa. Kuva icyo gihe, urukundo rwabo rwakomeje kuvugwa cyane mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Muri Mata 2023, basezeranye mu muhango wa Nikah wabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, nyuma baza gukora ubukwe ku wa 3 Ukwakira 2023, bwitabiriwe n’abagize imiryango yabo ndetse n’inshuti za hafi.
Nubwo bagaragazaga urukundo rukomeye, hari ibibazo byagiye bivugwa mu rugo rwabo, cyane cyane ibishingiye ku mubano wa Zari n’uwahoze ari umukunzi we, umuhanzi Diamond Platnumz, bafitanye abana babiri.
Mu mwaka wa 2024, aba bombi bigeze kutumvikana mu ruhame nyuma y’amashusho yerekanye Zari ari kumwe na Diamond Platnumz mu bikorwa byo gutunganya filimi mbarankuru Young, Famous & African.
Nubwo inshuro nyinshi hagiye hakwirakwira amakuru avuga ko batandukanye, Zari yakunze kuyanyomoza, avuga ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga bitagaragaza uko ubuzima bwabo bwari bumeze mu by’ukuri.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa n’impande zombi ku mpamvu nyakuri zatumye bafata icyemezo cyo gusoza umubano wabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *