Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko inzego z’umutekano ziri gushakisha Umuyobozi Mukuru wa Nation Media Group (NMG) muri Uganda, Sue Nsibirwa, mu gihe ibikorwa by’igitutu ku bitangazamakuru bikomeye muri icyo gihugu bikomeje kwiyongera.
Ibi byatangajwe nyuma y’aho NTV Uganda na Spark TV byahagaritswe gutangaza amakuru, ku itegeko rya Gen Muhoozi. Abishinja gutangaza inkuru mbi ku bayobozi ba Uganda n’igihugu muri rusange.
Mu gace ka Namuwongo ahakorera National Media Group ari nayo igenzura ibi bitangazamakuru hashyizwe abasirikare n’abapolisi benshi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko ari gushakisha Sue Nsibirwa, anongeraho amagambo agaragaza ko inzego z’umutekano zigiye kumufata no kumufatira ibihano.
Yagize ati “Sue Nsibirwa… ndi kumushakisha […] numvise ko hari agakobwa kitwa Sue, turi kumushakisha. Kandi tuzamutoza ikinyabupfura. Ntabwo ashobora guteza akavuyo mu gihugu cyacu.”
Gen Muhoozi yavuze ko inzego za polisi zategetswe gufata uwo muyobozi wa NMG aho yaboneka hose, anongeraho ko afite ububasha bwo gufunga ibitangazamakuru byose ashaka mu gihugu.
Ibi byatangajwe nyuma y’amasaha make NTV Uganda na na Spark TV bifunzwe.
Nyuma y’ibi, Gen Muhoozi yavuze ko afite ububasha bwo guhagarika ikigo icyo ari cyo cyose cy’itangazamakuru mu gihugu, ndetse ashimangira ko ibitangazamakuru bikorera muri Uganda bigomba gukurikiza amabwiriza ashyirwaho n’ubuyobozi.
Kugeza ubu, nta rwego na rumwe rwa Leta ya Uganda cyangwa inzego z’umutekano zirimo Polisi, UPDF cyangwa Komisiyo ishinzwe itangazamakuru, ruratangaza impamvu y’ibi bikorwa cyangwa niba hari iperereza ryemewe n’amategeko ryatangiye kuri Sue Nsibirwa.
Nation Media Group Uganda ifite ibitangazamakuru bikomeye birimo NTV Uganda, Spark TV, Daily Monitor, KFM na Dembe FM, bikaba bikoresha abakozi barenga 500 mu gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *