Perezida Donald Trump yagize icyo avuga ku nshuro ya mbere nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwanze umugambi we wo kwambura ubwenegihugu abana bavukiye ku butaka bwa Amerika, ariko ababyeyi babo bakaba ari abimukira badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati: “Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ubwenegihugu bushingiye ku kuvukira ku butaka bugumaho. Ibyo ni bibi cyane ku gihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishobora kugabanya ubwo burenganzira binyuze mu mategeko mashya izemeza, nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyo cyemezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *