Open AI na Amerika mu bufatanye buteza imbere ikoranabuhanga mu bya gisirikare
Yanditswe: Saturday 28, Feb 2026
Umuyobozi Mukuru wa Open AI, Sam Altman, yatangaje ko yagiranye amasezerano na Minisiteri y’Intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryahanzwe y’iyi sosiyete mu bikorwa bya gisirikare.
Ibi yabitangaje ku wa 27 Gashyantare 2026 agaragaza ko OpenAI icyo ishyize imbere ari umutekano w’abantu icyakora iryo koranabuhanga ntirizakoreshwa mu ntwaro zirasa zibyikoresheje cyangwa mu bikorwa byo gucunga abantu mu ibanga.
Ati “Hari amategeko abiri y’ingenzi tugenderaho arimo gukumira kugenzura abantu no gukumira ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku bantu nk’intwaro zirasa zikoresheje. Pentagon yemeye izo ngingo zombi tuzongera mu masezerano.”
Mu 2025 ni bwo OpenAI, yatangaje ko yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Intambara ya Amerika afite agaciro ka miliyoni 200$, agamije gukora porogaramu nshya za AI zizafasha mu kurinda umutekano w’igihugu.
Si ubwa mbere kandi OpenAI yari ikoranye na Minisiteri y’Intambara kuko no mu 2024 yifatanyije n’uruganda rwa Anduril Industries rukora ibikoresho bya gisirikare, mu gukora porogaramu zifasha mu kurwanya drones zishobora gutera Amerika.
Umuyobozi Mukuru wa Open AI, Sam Altman, yatangaje ko yagiranye amasezerano na Minisitiri y’Intambara ya Amerika

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *