Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, yavuze ko Ukraine ari umwanzi w’igihugu cye kubera gishyigikira umwanzuro wo guhagarika ibikomoka kuri peteroli na gaz byinjizwa i Budapest bivuye mu Burusiya.
Hongrie yakomeje kwanga gahunda za EU zo guhagarika buhoro buhoro ibikomoka kuri peteroli na gaz bituruka mu Burusiya nk’igice cy’ibihano byafatiwe Moscow kubera intambara yo muri Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022.
Ku wa 7 Gashyantare 2026 ubwo Orban yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Mujyi wa Szombathely, yashinje Ukraine gudaha agaciro umutekano wa Hongrie.
Ati “Abanya-Ukraine bagomba guhagarika gushyigikira ibisabwa na EU byo kudukura ku kugura ibikomoka kuri peteroli bituruka mu Burusiya bidahenze.”
Akomeza agira ati “Mu gihe cyose Ukraine igikomeje gusaba ko Hongirie ikurwa ku ngufu zituruka mu Burusiya zidahenze, Ukraine si igihugu tudahuza, ahubwo ni umwanzi wacu.”
Orban yongeye kugaragaza ko adashyigikiye ko Ukraine yinjira muri EU, avuga ko ubufatanye mu bya gisirikare cyangwa mu bukungu na Ukraine buzatera ibibazo.
Hongirie iherutse gutangaza ako izajyana mu rukiko EU kubera ibyo yise ibihano bihutiyeho byo guhagarika ibikomoka kuri petereli na gaz bituruka mu Burusiya.
Muri Mutarama, EU yemeje gahunda yo guhagarika burundu ibikomoka kuri peteroli bikurwa mu Burusiya bitarenze 2027.
Hongirie yo yanze kwifatanya na EU mu mishinga yo gufasha Ukraine irimo no koherereza Kyiv intwaro cyangwa gutanga amafaranga, isaba ko EU yaha agaciro ibiganiro mu gukemura intambara.
Orban yaburiye ko gukomeza kwijandika mu makimbirane ya Ukraine n’u Burusiya bishobora gutuma habaho intambara ikomeye hagati ya NATO n’u Burusiya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *