Ibihugu byo mu Muryango w’Ubutabarane wa OTAN byatanze gasopo ku Burusiya, bivuga ko nibwongera kohereza indege cyangwa ’drones’ zabwo muri kirere cy’uwo muryango, zizaraswa nta nteguza.
Mu minsi ishize, drones 19 z’u Burusiya zinjiye mu kirere cya Pologne, indege zabwo zo mu bwoko bwa MIG-12 nazo zinjiye mu kirere cya Estonia, zihamara iminota 12 yose mbere yo guherekezwa n’indege z’u Butaliyani, zari muri icyo gihugu mu myitozo ya gisirikare.
Ibi rero ngo ni ukurenga umurongo utukura ndetse OTAN yavuze ko yiteguye kurasa indege z’u Burusiya nta nteguza, igihe zakongera gukinisha kwinjira mu kirere cyayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper, yavuze ko "u Burusiya buri gukinisha kwinjira mu ntambara yeruye na OTAN."
Yashimangiye ko "Umuryango wacu ufite intego y’ubwirinzi ariko mu gihe bikenewe, dushobora guhangana n’indege ziri mu kirere cya OTAN zidafite uburenganzira kandi tuzabikora."
Ambasaderi mushya wa Amerika muri Loni, Michael Waltz nawe yunzemo, ati "Tuzarinda buri gice cy’ubutaka n’ikirere cya OTAN."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne Radoslaw Sikorski nawe yunzemo, ati "Mwaraburiwe. Indege zanyu cyangwa misile zanyu nizongera kwinjira mu kirere cyacu nta burenganzira zifite, byaba bikozwe ku bushake cyangwa se ku mpanuka, hanyuma zikaraswa zikagwa ku butaka bwa OTAN, ntimuzigere muza hano mutaka."
OTAN yahaye gasopo u Burusiya buvogera ikirere cyayo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *