skol
fortebet

Padiri n’umucungamutungo we bakurikiranweho ubujura bw’asaga miliyari 1RWF

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Tariki ya 07 Kanama 2024, Abakozi babiri ba kiliziya gatolika barimo na padiri, barashinjwa kwiba asaga miliyari 1.7 y’amashilingi ya Tanzania [angana na 832, 424, 985 Frw], n’andi agera ku 100,000 by’amadolari y’Amerika ndetse n’andi arenze 20,000 by’amayero.

Sponsored Ad

Umupadiri muri Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Bunda, mu Ntara ya Mara, Padiri Karoli Mganga, n’uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, ni bo bashinjwa kwiba ayo mafaranga, bakaba baritabye Urukiko rwa Musoma, aho bakurikiranyweho ibyaha 178, birimo no kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi.

Aba bombi bitabye urukiko ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, ariko ntibahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku byo bashinjwa, kuko nta bubasha uru rukiko rufite bwo kuburanisha imanza nk’izo.

Umushinjacyaha Mukuru w’Intara ya Mara, Amoscsye Erasto, yasomye ibirego birimo no gukora inyandiko mpimbano mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amoscsye, yavuze ko “Aba bombi baregwa ibirego 178, birimo n’icyaha cyo kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi, iyezandonke ry’amafaranga kandi binyuranyije n’itegeko mpanabyaha, n’ibindi byaha byinshi cyane”.

Padiri Karoli Mganga, n’uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, bahise bafungwa bikaba biteganyijwe ko tariki ya 20 Kanama 2024, ari bwo urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa mu mizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa