skol
fortebet

Pakistan: Abantu 20 baguye mu gitero cyagabwe kuri gari ya moshi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 24, May 2026

Pakistan: Abantu 20 baguye mu gitero cyagabwe kuri gari ya moshi

Sponsored Ad

skol

Abantu 20 biciwe mu gitero cyagabwe kuri gari ya moshi muri Pakistan abandi 70 barakomereka.

Icyo gitero cyagabwe kuri gari ya moshi yari itwaye abakozi b’igisirikare muri icyo gihugu ku wa 24 Gicurasi 2026.

Iturika ryabaye mu gihe iyo gari ya moshi yanyuraga kuri sitasiyo ya Chaman Phatak muri Quetta mu Burengerazuba bwa Balochistan.

Abari muri gari ya moshi babwiye BBC ko ibice bitatu bitwara abagenzi byahise biva ku murongo mu gihe moteri yayo yangiritse bikomeye.

Umutwe wa The Balochistan Liberation Army ‘BLA’ watangaje ko ari wo wagabye icyo gitero mu gihe inzego z’ubuyobozi muri Pakistan zo zitarabyemeza.

Balochistan Liberation Army ni umutwe witwaje intwaro ukorera mu ntara ya Balochistan muri Pakistan.

Uyu mutwe usaba ubwigenge cyangwa uburenganzira bwihariye bwa Balochistan, kandi wakunze gushinjwa ibitero byibasira inzego z’umutekano, za gari ya moshi n’ibikorwaremezo bya Leta Pakistan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa