skol

Pakistan: Nyuma y’umunsi umwe bakoze ubukwe, batwitswe na gaz yo gutekesha barapfa

Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026

featured-image

Polisi yo muri Pakistan yatangaje ko umugabo n’umugore bari bamaze umunsi umwe bakoze ubukwe, bishwe na gaz yo gutekesha, yaturikiye mu rugo rwabo ubwo bari basinziriye.

Icupa ryarimo gaz ryaturitse basinziriye. Uretse aba bageni abandi bantu batandatu barimo abashyitsi n’abo mu muryango bahise bitaba Imana na bo, abandi barakomereka.

Byabaye Saa Moya ku isaha yo muri Pakistan (nka Saa Kumi ku isaha yo mu Rwanda, ku wa 11 Mutarama 2026, bibera mu Murwa Mukuru wa Islamabad.

Iyi mpanuka yahitanye kandi nyina w’umugabo wari wakoze ubukwe na nyina wabo.

Ni impanuka ikomeye yangirije inzu aba bageni barimo n’izindi eshatu z’abaturanyi babo.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bavuze ko iryo cupa ryaturitse kubera gaz yasohokaga abo mu rugo batabizi, yuzura mu cyumba cyose nyuma biraturika.

Perezida wa Sena ya Pakistan, Yusuf Raza Gilani, yavuze ko “ari isanganya rikomeye ryahinduye ibirori mo akababaro gakomeye cyane.”

Ashingiye k’uko ingo nyinshi zo muri Pakistan zikoresha gaz, uyu muyobozi yavuze ko “inzego zibishinzwe zikwiriye kuzuza inshingano zazo mu gushyiraho amabwiriza y’ubwirinzi.”

Umuyobozi wa Polisi Wungirije, Sahibzada Yousaf, yavuze ko hakoresheje imbwa zatojwe n’ikoranabuhanga rigezweho mu gutabara umuntu wese wagwiriwe n’inzu.

Impanuka ya gaz yahitanye abantu umunani barimo n’abageni bari bamaze umunsi umwe bakoze ubukwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa