skol

Pakistan yemeye gukina n’u Buhinde birebana ay’ingwe

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Guverinoma ya Pakistan yemeje ko ikipe y’igihugu yayo y’umukino wa Cricket izakina n’iy’u Buhinde mu mukino w’Igikombe cy’Isi cya “T20” uzabera muri Sri Lanka ku Cyumweru, mu gihe iki gihugu cyari cyanze uwo mukino kubera impamvu za politiki.

Mu cyumweru gishize, guverinoma ya Pakistan yari yagaragaje ko ishyigikiye icyemezo cy’ikipe y’iki gihugu cyo kudakina uwo mukino wo mu Itsinda A mu kwifatanya na Bangladesh yasimbuwe na Écosse nyuma yo kwanga kujya mu Buhinde kubera impamvu z’umutekano.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X ku wa Mbere, iyi guverinoma yagize iti “Mu gusesengura ibyavuye mu biganiro byahuje inzego zitandukanye n’ubusabe bw’ibihugu by’inshuti, Guverinoma ya Pakistan yasabye Ikipe y’Igihugu ya Pakistan ya Cricket kuzitabira umukino ifite ku wa 15 Gashyantare 2026 mu Gikombe cy’Isi cya T20.”

Ku wa Mbere, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket muri Bangladesh ryasabye Pakistan kwisubiraho ku cyemezo cyo kudakina umukino.

Pakistan yakiriye kandi ubutumwa bwavuye muri Sri Lanka, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibindi bihugu byayisabye kuzakina uwo mukino.

Iki gihugu kigomba kuzakinira imikino yacyo yose muri Sri Lanka, cyari gutakaza amanota abiri iyo kidakina umukino w’u Buhinde ufatwa nka ‘derby’ ikomeye muri Cricket.

Kapiteni w’u Buhinde, Suryakumar Yadav, mu cyumweru gishize yavuze ko ikipe ye yari kujya i Colombo nk’uko biteganyijwe, ititaye ku cyemezo cya Pakistan kuri uwo mukino.

Umubano hagati ya New Delhi na Islamabad na Dhaka wajemo agatotsi mu mezi make ashize, ndetse kuri ubu byamaze kugera mu mukino wa Cricket.

U Buhinde burebana ay’ingwe na Pakistan kuva muri Gicurasi 2025. Ni mu gihe umubano wabwo na Bangladesh wajemo agatotsi nyuma y’uko uwari Minisitiri w’Intebe, Sheikh Hasina, yahungiye i Delhi mu 2024 nyuma yo kwigaragambya bikomeye ku gihugu cye.

Kudahuza kw’ibihugu byombi byatumye hashize igihe u Buhinde budashobora gukina na Pakistan muri Cricket, ariko kuri ubu bishobora guhurira ku kindi kibuga nubwo kimwe muri ibi bihugu byombi cyaba cyakiriye irushanwa ryo ku rwego rw’Isi.

U Buhinde buyoboye Isi mu marushanwa ya T20 [irushanwa bakinamo ’overs 20’ zingana n’udupira 120], butegerejweho kuba ikipe ya mbere yisubije igikombe iheruka kwegukana no kuba igihugu cya mbere cyegukanye iri rushanwa cyaryakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa