skol
fortebet

Papa Francis yasubitse urugendo rwo kuza muri DRC

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahagaritse urugendo yagombaga gukorera muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo na Sudani y’Epfo kubera ikibazo cy’uburwayi bw’ivi.

Sponsored Ad

Papa Francis w’imyaka 85 amaze igihe kirenga ukwezi agendera mu igare ry’abafite ubumuga kubera uburwayi amaranye iminsi mu ivi.

Urugendo rw’uyu Mushumba muri Afurika rwari ruteganyijwe kuva ku itariki ya 2 Nyakanga kugera ku ya 7 uko kwezi. Byari byitezwe ko azaba ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Abangirikani ku Isi, Justin Welby.

Itangazo rya Vatican rivuga ko uru ruzinduko rwasubitswe kubera uburwayi bw’ivi.

Riti “Ku bw’ubusabe bw’abaganga ndetse no kwirinda gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw’ivi rye, Umushumba Mukuru yasabwe kwimura Urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo rwari ruteganyijwe hagati ya tariki 2-7 Nyakanga, rwimurirwa ku itariki izatangazwa nyuma.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa