skol

Papa Léon XIV yikomye ibyemezo bya Perezida Trump

Yanditswe: Friday 12, Dec 2025

featured-image

Papa Léon XIV yanenze bikomeye amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko ibihugu by’i Burayi bikomeje kugana habi bigizwemo uruhare n’abayobozi babyo b’ibigwari.

Trump kandi yashinje ubutegetsi bw’i Burayi kudashobora kugira uruhare rukomeye mu guhagarika intambara ya Ukraine, ibisobanuro byateje impaka ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na Politico, Papa Léon XIV yavuze ko kugerageza gushaka umuti w’amahoro wa Ukraine uheje u Burayi bidafatika, kuko ibihugu by’uwo mugabane bifite inshingano yo kuba mu birebana n’ubwirinzi n’umutekano w’ahazaza.

Ati: “Amagambo yavuzwe [na Trump] ku Burayi, asa n’ategura inzira yo gucamo ibice ubufatanye bukenewe cyane uyu munsi no mu myaka iri imbere.”

Papa Léon XIV yasaga n’usubiza ibyavuzwe na Trump mu kiganiro yagiranye na Politico cyasohotse ku wa Kabiri, ashimangira ko abayobozi benshi b’i Burayi ari “ibigwari” kandi “bafite intege nke”, bashyira imbere gushaka kumera neza muri politiki aho gukora iby’ingenzi.

Ati: “Ntekereza ko ari abanyantege nke. U Burayi ntibuzi icyo gukora.”

Agaruka ku biganiro by’amahoro ku ntambara ya Ukraine, Trump yavuze ko abayobozi b’i Burayi “bivugira cyane”, nta buryo bunoze bwo gukemura ikibazo bashyiraho.

Yongeraho ati “Niba bagifite icyizere ko Ukraine ishobora gutsinda, bakomeze bayifashe uko babyumva. Ni uburenganzira bwabo.”

U Burayi kugeza ubu bwagiye bunyuranya n’ibitekerezo by’u Burusiya mu kurangiza intambara.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umujyanama wa Perezida w’u Burusiya, Yury Ushakov, yavuze ko bamwe mu bayobozi b’u Burayi barushaho gusubiza ibintu irudubi, basaba ibyo Moscow idashobora kwemera.

Nubwo bimeze bityo, Washington irimo kotsa igitutu Kyiv ngo yihutishe ibiganiro byo kugera ku masezerano y’amahoro n’u Burusiya. Financial Times iherutse gutangaza ko intumwa za Trump zasabye Perezida Volodymyr Zelenskyy gutanga igisubizo vuba, hagamijwe ko amasezerano yaba yabonetse mbere ya Noheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa