skol

Papa Léon XIV yinjiye mu musigiti akuyemo inkweto ariko ntiyasenga

Yanditswe: Saturday 29, Nov 2025

featured-image

Papa Léon XIV yinjiye mu musigiti witwa Blue Mosque muri Istanbul, asiga inkweto hanze nk’ikimenyetso cyo kubaha ukwemera kw’Idini ya Islam, ariko ntiyifata umwanya w’isengesho.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika wagiriye uruzinduko muri Turikiya ni bwo yinjiye mu musigiti kuva atorewe kuba Papa. Umusigiti yatambagijwemo wakira abarenga ibihumbi 10.

Papa Léon XIV wari wambaye amasogisi y’umweru yamaze iminota 20 atambagizwa uyu musigiti, akananyuzamo agatera urwenya bamwe mu bamuherekeje.

Uruzinduko rurangiye, ushinzwe guhamagarira abantu isengesho, Askin Musa Tunca, yabwiye itangazamakuru ko yabajije Papa Léon XIV niba yifuza gufata umwanya wo gusenga, ngo asubiza ko yifuza gusura gusa.

Vatican yatangaje ko Papa yasuye uyu musigiti agamije “kuzirikana no gutega amatwi kandi n’icyubahiro ahantu n’ukwemera kw’abahateranira basenga.”

Mu gihe bari basoje uruzinduko, Papa Léon XIV yabonye aho bagiye gusohokera ari nk’aho binjiriye, abona ikimenyetso kigaragaza ko nta rusohokero ruhari.

Papa Léon XIV yahise abwira Tunca wamutemberezaga ati “handitse ngo nta gusohoka” undi na we ahita amubwira ati “ntabwo ukwiye gusohoka, guma hano.”

Uruzinduko rwa Papa Léon XIV muri Turikiya ruzarangira ku wa 30 Ugushyingo 2025, ubwo azanasura Liban.

Papa Léon XIV abaye uwa gatatu usuye uyu musigiti wa Blue Mosque, aho papa wawusuye bwa mbere ari papa Benedict XVI wawusuye mu 2006, ndetse na Pope Francis wawusuye mu 2014.

Papa wasuye umusigiti bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika ni John Paul II, wasuye umusigiti wo muri Syria mu 2001.

Kugeza uyu munsi ba papa bane nibo bamaze gusura umusigiti no kugaragara mu biganiro n’abayobozi bo mu idini ya Islam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa