Paris: Inzu ndangamurage ya Louvre yahagaritse imirimo kubera ubujura
Yanditswe: Sunday 19, Oct 2025
Inzu ndangamurage ya Louvre Museum iri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yafunzwe kuri iki Cyumweru nyuma y’uko habaye ubujura bwateje impagarara, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umuco w’u Bufaransa, Rachida Dati.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Dati yavuze ko ubwo bujura bwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ariko nta muntu wakomeretse. Yongeyeho ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’ababigizemo uruhare.
Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Inzu Ndangamurage ya Louvre, ryemeje ko yabaye ifunzwe “kubera impamvu zidasanzwe”, ariko ntibwatanga ibisobanuro birambuye ku byabaye cyangwa ku byibwe.
Iyi nzu ndangamurage ni yo isurwa cyane kurusha izindi ku Isi, izwi cyane kubera kubika ibihangano by’ubugeni byamamaye ku rwego mpuzamahanga birimo La Joconde (izwi nka Mona Lisa) n’ibindi bihangano ndengakamere byanditse amateka y’ubuhanzi n’umuco w’u Burayi.
Kugeza ubu, Polisi y’u Bufaransa yatangiye iperereza rigamije kumenya icyibwe, uburyo byateguwe n’ababigizemo uruhare. Ubuyobozi bwa Louvre bwavuze ko burimo gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo ibikorwa by’iyi nzu bisubukurwe mu mutekano usesuye mu minsi mike iri imbere.
Iyi nzu ndangamurage iherereye rwagati mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Yatangiye kubakwa mu kinyejana cya 12, ubwo Umwami Philippe Auguste yubakaga ikigo cy’ingabo cyo kurinda umurwa wa Paris. Nyuma y’imyaka myinshi, mu kinyejana cya 16, Abami b’u Bufaransa bayihinduyemo ingoro y’ubwami, aho abatware n’abami b’Abafaransa batuye igihe kirekire.
Mu 1793, nyuma y’ihirikwa ry’ubwami bw’u Bufaransa, Louvre yahinduwe inzu ndangamurage ishyirwamo ibihangano by’ubugeni n’inyandiko z’amateka zafatwaga nk’umutungo w’igihugu.
Uyu munsi, Louvre ni yo nzu ndangamurage isurwa cyane kurusha izindi ku Isi, aho isurwa n’abarenga miliyoni 9 buri mwaka. Irimo ibihangano bizwi ku rwego mpuzamahanga birimo La Joconde (Mona Lisa) ya Leonardo da Vinci, La Victoire de Samothrace, n’ibindi bihangano by’amateka y’ubuhanzi bw’ibihe bitandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *