Patel wa FBI agiye kwisobanura nyuma y’amakosa mu iperereza ku rupfu rwa Charlie Kirk
Yanditswe: Monday 15, Sep 2025
Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI), Kash Patel, ari kwitegura gutanga ibisobanuro imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’imiyoborere ye mu iperereza ryakozwe ku rupfu rwa Charlie Kirk, aho yatangaje ko ukekwaho ubwo bwicanyi yafashwe, nyamara icyo gihe yari atarafatwa.
Patel ategerejwe imbere ya Komisiyo ya Sena n’iy’Abadepite zishinzwe ubutabera ku wa 16 no ku wa 17 Nzeri 2025.
Biteganyijwe ko azasubiza ibibazo, haba ku mikorere ya FBI ku kirego cya Kirk, ndetse hanarebwe niba afite ubushobozi bwo kuyobora uru rwego rumaze igihe rurimo ibibazo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, yashimye Patel kubera uburyo FBI yatahuye kandi igata muri yombi byihuse Tyler Robinson ukurikiranyweho kwica Kirk, ariko ibyo ntibyamubujije kunengwa n’abanyapolitiki, bamwe bakibaza niba Patel ari we ukwiriye kuyobora uru rwego.
Mu itangazo yashyize kuri X, Christopher F. Rufo, umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi cya Manhattan Institute, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Aba-Republicains bagenzure niba Patel ariwe ukwiye kuyobora FBI.
Yagize ati “Yitwaye nabi cyane mu minsi yashize, kandi ntaragaragaza niba afite ubunararibonye bukenewe kugira ngo akore iperereza, asenye cyangwa ahagarike imitwe y’inkozi z’ibibi, ihora ihigira guhungabanya umutekano wa Amerika.”
Rufo yongeyeho ko mu minsi ishize yavuganye n’abayobozi, asanga bose bashyigikiye ubutegetsi bwa Trump ariko nta n’umwe muri bo unyuzwe n’imiyoborere ya Patel.
Charlie Kirk wamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze wanashinze umuryango wa Turning Point USA, yishwe arashwe ku wa 10 Nzeri 2025.
Uyu wari inshuti ikomeye ya Perezida Donald Trump, yishwe ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Utah Valley.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *