Pentagon yaciye amarenga ko itazashyira hanze inyandiko zijyanye n’ibivejuru bya ‘Aliens’
Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026
Minisitiri w’Intambara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko na we ategereje kumenya niba koko ibivejuru bizwi nka ‘aliens’ bibaho.
Mu cyumweru gishize, Perezida wa Amerika, Donald Trump yategetse Minisiteri y’Intambara (Pentagon) gushyira hanze inyandiko zose zikubiyemo amakuru iki gihugu cyaba gifite ku bijyanye n’ibivejuru.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Pete Hegseth yabajijwe aho minisiteri ayoboye igeze ishyira mu bikorwa ibyasabwe na Perezida Trump.
Hegseth yabwiye abanyamakuru ko ubu busabe bwa Trump bwamutunguye, ndetse ashimangira ko badakwiriye gutekereza ko buzashyirwa mu bikorwa vuba.
Abanyamakuru bakomeje babaza Hegseth niba we yemera ko ‘Aliens’ zibaho, asubiza agira ati “Tuzareba. Kimwe na mwe nanjye nzabasha kumenya ukuri kwabyo.”
Muri Amerika hakomeje kugaragara impaka ku bijyanye n’ibi bivejuru, nyuma y’uko Barack Obama wayoboye iki gihugu atangaje ko yemera ko bibaho, nubwo avuga ko atarabibona imbonankubone.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *