skol

Perezida Ali Bongo yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare cye

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Perezida wa Gabon Ali Bongo umaze igihe kinini arwaye yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare cy’iki gihugu cyavuze ko cyabikoze kubera gishaka kubahiriza demokarasi.

Mu itangazo izi ngabo za Gabon zanyujije kuri Radiyo y’igihugu muri iki gitondo, zavuze ko zigiye gushyiraho demokarasi kubera ko umuryango wa Ali Bongo Ondimba wari umaze imyaka 50 usimburana ku butegetsi.

Aba basirikare bafashe Radio y’igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 07 Mutarama 2019,basoma itangazo rivuga ko bagiye gushyiraho akanama ko gushyira igihugu ku murongo.

Perezida Ali Bongo Ondimba yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 2009.M ukwakira uyu mwaka yarwaye umutima ajya kwivuriza muri Morocco ndetse kugeza magingo aya niho yari akiri kwivuriza.

Perezida Bongo aherutse gukuraho ibihuha byinshi byavugaga ku buzima bwe mu ijambo yagejeje ku banyagihugu abifuriza umwaka mushya muhire,aho yavuze ko azagaruka vuba agasubira ku butegetsi bwe ariko byarangiye ahiritswe.

Abasirikare ba Gabon bavuze ko bababajwe niri jambo Perezida Bongo yagejeje ku baturage tariki 31 Ukuboza 2018,bavuga ko ryarimo kwikunda no kugaragaza inyota y’ubutegetsi.

Ibitekerezo

  • Murihuta cyane!

    Murihuta cyane!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa