skol
fortebet

Perezida Faye yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe: Friday 13, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amatageko yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Sponsored Ad

Faye yahise atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko yasheshwe azaba ku wa 17 Ugushyingo.

Mu ijambo rye yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Sénégal yavuze ko yifuza kugira inteko imufasha gusohoza imigambi yasezeranije igihugu.

Ati: "Nsheshe inteko ishinga amategeko kugira ngo nzageze ku baturage impinduka zifatika natanze isezerano ryo gutanga".

Faye w’imyaka 44 yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka asezeranya abaturage kuzana impinduka zidasanzwe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Izo mpinduka yifuza zirimo guhashya ruswa mu mezi atandatu ashize zagiye zihura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo kutagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa