skol
fortebet

Perezida Kabila yabujijwe guhindura Itegeko Nshinga

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabila babujijwe guhindura itegeko nshinga ngo havanwemo umubare wa manda zigenewe umukuru w’ igihugu
Uyu ni umwe mu myanzuro ikubiye mu masezerano yavuye mu biganiro Leta ya Joseph Kabila imaze iminsi igirana n’ abatavugarumwe nayo. Umuhuza muri ibi biganiro ni Kiliziya gatolika.
Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi muri RDC, Marcel Utembi, yavuze ko muri aya masezerano yumvikanyweho ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2016 igisigaye ni (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabila babujijwe guhindura itegeko nshinga ngo havanwemo umubare wa manda zigenewe umukuru w’ igihugu

Uyu ni umwe mu myanzuro ikubiye mu masezerano yavuye mu biganiro Leta ya Joseph Kabila imaze iminsi igirana n’ abatavugarumwe nayo. Umuhuza muri ibi biganiro ni Kiliziya gatolika.

Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi muri RDC, Marcel Utembi, yavuze ko muri aya masezerano yumvikanyweho ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2016 igisigaye ni ukuyashyiraho umukono.

Kuba muri aya masezerano harimo ingingo ibuza Perezida Kabila guhindura Itegeko Nshinga bivuze ko Kabila atemerewe kongera kwiyamamaza kuko Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho riteganya ko umukuru w’ igihugu yemerewe manda imwe y’ imyaka itanu yongerwa inshuro imwe.

Muri ibi biganiro banasabye ko muri Werurwe 2017 haba hamaze gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho, iyobowe na Minisitiri w’Intebe uturuka ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kabila.

Mu biteganyijwe harimo ishyirwaho rya komisiyo igamije gusuzuma uburyo abanyapolitiki batawe muri yombi barekurwa n’abahunze igihugu bagatahuka batabanje gucibwa imanza.

Aya masezerano naramuka ashyizweho umukono akanashyirwa mu bikorwa, bizaba aribwo bwa mbere habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kuva mu 1960. Ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha nibwo ashobora gusinywa.

Manda ya kabiri ya Joseph Kabila yarangiye ku itariki 19 Ukuboza 2016, urukiko rw’ikirenga rukaba rwarategetse ko akomeza kuyobora kugeza mu 2018. Ibi byatumye abaturage biganjemo abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Kabila bategura imyigaragambyo yo kwamagana ko Kabila yakwiyamamariza manda ya gatatu. Kuva mu Ukwakira iyi myigaragarambyo imaze kugwamo abarenga 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa