skol
fortebet

Perezida Kagame yasubije Gen Muhoozi uherutse gutangaza intambara yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gen Muhoozi nyuma yo gushaka Guhanganisha Abanyarwandakazi n’Abagandekazi mu kugaragaza abafite uburanga kurusha abandi, Umuhungu wa Museveni yashimiye Perezida Kagame wamukosoye kubw’icyo gitekerezo yari yagaragaje.

Sponsored Ad

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezda w’icyo gihugu,Yoweri Kaguta Museveni, aherutse kuvuga ko intambara yonyine yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyo kugaragaza ubwiza bw’abakobwa ndetse n’abagore b’ibihugu byombi.

Nyuma y’urwo rugamba yaramaze gutangiza ku rubuga rwe rwa twitter, bamwe mu bamukurkira bakomeje gutanga ibitekerezo binyuranye ari nako bakoresha amafoto y’abakobwa n’abagore buburanga yaba abanyarwandaazi cyangwa abagandekazi.

Kuri iki cyumweru taliki 13 Gashyantare, nibwo yanditse ubundi butumwa bugaragaza igisubizo yahawe n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Kagame burebana niyo ngingo nkuko yabisangije abamukurikira. Yagize ati " Marume wanjye, Nyakubahwa Perezida Kagame yambabariye kubwo kugerageza gutangiza irushanwa hagati y’Abagandekazi n’Abanyarwandakazi. yavuze ko bose ari beza! Ndamushimira kubwo kunyobora."

Muri iyi minsi, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter aho akomeje kwibanda ku mubano wa Uganda n’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Uyu musore ashobora kuba yaracanganyikiwe.M7 ashishoze neza nibiba ngombwa amwohereze kwiga hanze no kwivuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa