skol
fortebet

Perezida Kenyatta na Raila Odinga biyemeje gufasha Abakenya kuba umwe

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Friday 09, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yagiranye umubonano n’ umukuru w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga mu biro by’umukuru w’igihugu i Nairobi.
Abo banyepolitike bemeranyije gutangiza umugambi wo kureba uburyo bakorana mu minsi iri mbere.
Bumvikanye ko bagiye gusha uko bagarura abanyagihugu bakajya hamwe, Raila avuga ko igihe cyo gutorera umuti ibibatanya cyageze.
Ambassaderi Martin Kimani niwe uzahagararira uwo mugambi ku ruhande rwa Perezida Kenyatta, mu gihe umujyanama (…)

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yagiranye umubonano n’ umukuru w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga mu biro by’umukuru w’igihugu i Nairobi.

Abo banyepolitike bemeranyije gutangiza umugambi wo kureba uburyo bakorana mu minsi iri mbere.

Bumvikanye ko bagiye gusha uko bagarura abanyagihugu bakajya hamwe, Raila avuga ko igihe cyo gutorera umuti ibibatanya cyageze.

Ambassaderi Martin Kimani niwe uzahagararira uwo mugambi ku ruhande rwa Perezida Kenyatta, mu gihe umujyanama wa Odinga, Paul Mwangi azahagararira Bwana Odinga, ibyo bikavugwa mu itangazo ryasohowe nyuma y’uwo mubonano.
Uwo mubonano ubaye hasigaye umwanya muto ngo Minisitiri wa Amerika mu by’imigenderanire Rex Tillerson agere muri Kenya nk’ uko BBC ibitangaza.

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika nticyahemye gusaba ko hatunganywa ibiganiro byatuma uruhagarara rwa politike rwakurikiye amatora yo mu mwaka ushize rwuhagaragara.

Perezida Kenyatta yavuze ko bemeranije na Bwana Odinga ko igihugu cya Kenya gihambaye kurusha inyungu z’umuntu umwe, ko bikwiye ko abo bayobozi bumvikana.

Yagize ati "Twumvikanye gushira hamwe abanyagihugu no kuvugana ingorane zugarije igihugu cyacu, tukubaka igihugu gifite ubumwe kugira ntihabe umunyagihugu yumva ko akumiwe."

"Ino ni intangiriro nshasha ku gihugu cyacu. dushobora kutabona ibintu kimwe, ariko tukaguma turi kumwe nk’Abakenya."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa