Perezida Lourenço yasabye Leta ya RDC na AFC/M23 guhagarika imirwano
Yanditswe: Friday 09, Jan 2026
Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 guhagarika imirwano, bigashyira imbere gahunda yo gukemura amakimbirane mu mahoro.
Yatanze ubu butumwa ku wa 8 Mutarama 2026, nyuma yo kwakira Perezida Félix Tshisekedi wari wagiye kuganira na we ku buryo bwo guhagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Perezida Lourenço yagaragaje ko ababajwe cyane n’uko umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ukomeje guhungabana n’ingaruka z’iki kibazo zirimo ubuhunzi, asobanura ko imirwano isubiza inyuma gahunda z’amahoro zirimo iya Washington na Doha.
Yasabye impande zose zishyamiranye ko zihagarika intambara vuba kandi nta mananiza, zigahagarika ubushyamirane, zikubahiriza amasezerano zagiranye, zishyira imbere gukemura amakimbirane mu mahoro n’inyungu z’abaturage.
Perezida Lourenço kandi yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira umuhate wose uri gushyirwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Tariki ya 14 Ukuboza 2025, iya 5 Mutarama n’iya 8 Mutarama 2026, Tshisekedi yagiriye inzinduko i Luanda, aganira na Lourenço. Byamenyekanye ko Perezida wa RDC ashaka ko hatangira ibiganiro bishya bihuza abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’Abanye-Congo.
Mu bo Tshisekedi yifuza kuganira na bo harimo abahagarariye AFC/M23 ariko ibiganiro bikabera i Kinshasa nk’uko bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC babyifuje, bikayoborwa na Leta ya Angola.
Bivugwa ko Lourenço yemeye icyifuzo cya Tshisekedi, yanavugisha benshi mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, ikiganiro yagiranye na Tshisekedi ku wa 8 Mutarama kikaba cyarebanaga n’uko babyakiriye.
Tshisekedi yifuje ko kugira ngo ibiganiro bishya bitangire, AFC/M23 igomba kubanza guhagarika imirwano, Leta ya RDC ikagenzura niba byubahirizwa.
Perezida Lourenço yasabye Leta ya RDC na AFC/M23 guhagarika ubushyamirane, bigashyira imbere gahunda z’amahoro

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *