skol

Perezida Macron agiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya

Yanditswe: Thursday 09, Oct 2025

featured-image

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, arateganya gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya mu gihe kitarenze amasaha 48, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bye, Élysée, nyuma y’uko Sébastien Lecornu atanze ubwegure bwe ku wa Mbere, nyuma y’iminsi 27 ahawe izo nshingano.

Perezida Macron yashimiye Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe Sébastien Lecornu ku bw’umuhate yagaragaje mu gihe gito yari ayoboye.

Lecornu we yavuze ko kuba Macron yararwanyije igitekerezo cyo gukora amavugurura mu bijyanye na pansiyo ari kimwe mu byabaye imbogamizi mu biganiro byo gushyiraho guverinoma nshya.

Ati: "Dukeneye kubona uburyo kugira ngo habeho ibiganiro ku bijyanye n’amavugurura mu bijyanye na pansiyo."

Yavuze ko guhagarika igitekerezo cyo gukora ayo mavugurura yari gusiga imyaka ya pansiyo yiyongereyeho ibiri ikagera kuri 64, bizahombya igihugu agera kuri miliyari 3 z’Amayero mu 2027.

Lacornu kandi yavuze ko hatagize igihinduka mu masaha 48 u Bufaransa buba bufite Minsitiri w’Intebe mushya umusimbura, avuga ko we yumva ubutumwa bwe yabusohoje neza. Ati: "Ndumva ubutumwa bwanjye narabusohoje."

Yagaragaje ko nta cyo bizamutwara Macron naramuka ahisemo gushyiraho Minisitiri w’Intebe uturuka mu yandi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bitandukanye n’abo yari amaze igihe ashyiraho.

Kuva yatangira manda ya kabiri mu 2022, Perezida Macron amaze kugira ba Minisitiri b’Intebe batanu, ibigaragaza kujegajega gukomeye muri Politiki y’iki gihugu.

Tariki ya 9 Nzeri ni bwo Perezida Macron yagize Lecornu Minisitiri w’Intebe.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye iki cyemezo, bagaragaza ko nta mpinduka bamwitezeho kuko yabaye muri guverinoma zabanje.

Ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira yari yashyizeho abagize Guverinoma, gusa na bo ntibashimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macron basanzwe bafite ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko bagaragazaga ko na bo nta gishya babategerejeho.

Manda ya kabiri ya Perezida Macron yaranzwe n’umwuka mubi wa politiki wahungabanyije guverinoma kenshi. Kuva mu 2022 kugeza ubu, ba Minisitiri b’Intebe batandatu bamaze gusimburana.

Mu bibazo nyamukuru abanyapolitiki batumvikanaho harimo ingengo y’imari, uburyo bwo kugabanya amadeni igihugu gifite, umusoro, amavugurura kuri pansiyo n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Perezida Macron agiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya bitarenze amasaha 48

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa