skol

Perezida Macron yagaragaje urupfu rwa Alexei Navalny nk’intege nke z’u Burusiya

Yanditswe: Monday 16, Feb 2026

featured-image

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko urupfu rwa Alexei Navalny utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya, rugaragaza intege nke no kugira ubwoba bw’ihangana, nyuma y’uko byemejwe n’ibihugu byinshi ko iki gihugu cyamwicishije uburozi bw’igikeri.

Ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare, u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza, u Buholandi na Suède, byashyize hanze inyigo byahuriyeho ku cyateye urupfu rwa Alexei Navalny.

Iyi nyigo igaragaza ko uyu mugabo yishwe n’uburozi bwa ‘epibatidine’ buva mu bikeri bizwi nka ‘dart’ bikunze kuboneka muri Amerika y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette Cooper, mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Munich, yavuze ko u Burusiya ari bwo bwonyine bwari bufite ubushobozi n’impamvu byo kuroga uyu mugabo ubwo yari afunzwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Perezida Macron, yavuze ko uyu mugabo akimara kwicwa yahise yibwira ko ari u Burusiya bubikoze.

Ati “Imyaka ibiri irashize isi yakiriye urupfu rwa Alexei Navalny. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe navuze ko urupfu rwe rugaragaza intege nke z’u Burusiya n’ubwoba bw’abatavuga rumwe na bwo bose. Ubu biragaragara ko urupfu rwe rwateguwe rwose. Ukuri guhora gutsinda, mu gihe tugitegereje ko n’ubutabera bugenza butyo.”

Navalny yapfuye bitunguranye ku itariki ya 16 Gashyantare 2024, afite imyaka 47, ubwo yari afungiye muri gereza ikaze iri mu gace gakonja cyane k’Uburengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burusiya.
Nubwo u Burusiya bwavuze ko yikubise hasi ari kugenda bisanzwe, umugore we Yulia Navalnaya yakomeje kuvuga ko yishwe.

U Bwongereza bwatungiye agatoki Umuryango Ushinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Intwaro z’Uburozi [Organisation for the Prohibition of Chemical Weapons], buvuga ko u Burusiya bwarenze ku mahame mpuzamahanga.

Mu 2020 habaye ikindi gikorwa cyo kugerageza kwica Navalny hakoreshejwe uburozi bwa ‘Novichok’ buhungabanya imitsi bukanahagarika imikorere y’umubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa