skol

Perezida Macron yareze Candace Owen wise umugore we umugabo

Yanditswe: Thursday 24, Jul 2025

featured-image

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yareze Candace Owen mu rukiko rwa Delaware muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amushinja gukwirakwiza ibinyoma by’uko umugore we, Brigitte Macron, ari umugabo.

Candace Owen ni umwanditsi w’ibitabo, amaze kumenyekana cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo bye kuri politiki, abagore n’abagabo.

Umunyamategeko wa Macron, Tom Clare, ku wa 23 Nyakanga 2025 yatangaje ko Owen amaze umwaka aharabika uyu muryango yifashishije umuyoboro we wa YouTube ukurikirwa n’abantu miliyoni 4,5.

Clare yasobanuye ko Owen afite uruhererekane rw’ibiganiro yahaye izina “Becoming Brigitte’, rugamije guharabika umuryango wa Macron, kandi ko muri Werurwe 2025 yongeye kuwibasira, yibaza ati “Ese Umugore wa Perezida w’u Bufaransa ni umugabo?”

Uyu munyamategeko yavuze ko Owen yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X, avuga ko kwemeza ko Brigitte ari umugore bishobora kuba ari ishyano rikomeye muri politiki ryabayeho mu mateka.

Clare yasobanuye ko umuryango wa Macron wasabye Owen guhagarika ibiganiro byibaza ku gitsina cya Brigitte, ariko ko yabyanze, biba ngombwa ko utanga ikirego.

Umuryango wa Macron uhamya ko Owen ari we winjije mu bitangazamakuru byo muri Amerika ikinyoma cy’uko Brigitte atari umugore, kandi ko hari n’abanyamahanga babihaye agaciro bitewe na we.

Uyu munyamategeko yagize ati “Icyo abantu bibagirwa ni uko aba ari abantu, barashakanye. Bafite ubuzima bagomba kubanamo n’abandi, bagira ubuzima bwite, bagira ibyiyumviro nk’abandi, kandi bakomeretswa n’aya magambo abaharabika nk’uko n’undi byamubaho. Kandi bibagiraho ingaruka zifatika.”

Umuryango wa Macron uhamya ko ibiganiro bya Owen byahungabanyije ubukungu bwawo bikomeye, kandi ko wabuze amahirwe y’ishoramari yo mu gihe kizaza bitewe na byo. Wifuza indishyi ariko ntabwo umunyamategeko Clare yahishuye uko ingana.

Mu Bufaransa, na bwo Brigitte yareze abagore babiri bakoreye ikiganiro kuri YouTube, bakemeza ko ari umugabo wahoze yitwa Jean-Claude Trogneux, nyamara byari bisanzwe bizwi ko Jean-Claude ari musaza we.

Muri Werurwe 2024, Perezida Macron yavuze ko ikibabaje ari uko birangira abantu bizeye ko aya makuru aba akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ari impamo, kandi ko bihungabanya ubuzima bw’ubeshyerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa