skol
fortebet

Perezida Macron yavuze ko nta ntwaro u Bufaransa buzongera guha Ukraine

Yanditswe: Thursday 15, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye cyageze ku rugero ntarengwa mu gutanga inkunga ya gisirikare kuri Ukraine, bityo ko nta zindi ntwaro kizongera guha Ukraine, mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Sponsored Ad

Ibi yabivugiye mu kiganiro kuri televiziyo ya TF1 ku wa Kabiri, aho yagaragaje ko u Bufaransa bwakoze ibishoboka byose mu gufasha Kyiv, ariko ko ubushobozi bwabwo bugiye kugera ku musozo.

Ati “Twatanze ibyo twari dufite byose. Ariko ntidushobora gutanga ibyo tudafite, kandi ntitwakwambura igihugu cyacu ibikenewe mu kurengera umutekano wacyo bwite.”

U Bufaransa bumaze guha Ukraine intwaro zifote agaciro k’arenga miliyari 4,1 z’amadorali ya Amerika kuva mu 2022, nk’uko byatangajwe na Kiel Institute.

Bamwe mu baturage banenga Macron, bamushinja kwita ku ntambara ya Ukraine kurusha imibereho y’Abafaransa.

Ni mu gihe u Bufaransa burimo guhangana n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, aho umwenda wa Leta ugeze kuri 110% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, naho icyuho cy’ingengo y’imari cyageze kuri 5,8% mu mwaka wa 2024 kikaba cyararenze umurongo ntarengwa wa 3% usabwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ni mu gihe kandi ubukungu buzazamuka ku kigero kiri munsi ya 1% mu 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa