Abapfumu bo muri Peru bavuze ko indagu zabo zo mu mpera z’uyu mwaka zaberetse ko mu 2026 Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, azahunga igihugu.
Buri mwaka mu gihugu cya Peru hategurwa imigenzo yo kuraguza ngo harebwe uko umwaka ukurikiye uzagenda ku Isi.
Iy’uyu mwaka yabaye ku wa 29 Ukuboza 2025, aho abapfumu batandukanye bahuriye ku nkombe z’inyanja mu majyepfo y’umujyi wa Lima.
Aba bapfumu bakoresha ibyapa binini by’amafoto y’abayobozi barimo Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vladmir Putin w’u Burusiya, Xi Jinping w’u Bushinwa, Nicolas Maduro wa Venezuela, n’abandi.
Nyuma bambara imyenda y’amabara agaragara cyane, barangiza bakagenda ifoto ku yindi bashyiraho ibimenyetso ndetse bakaza kugenda bakandagira ayo mafoto.
Icyo gihe umukuru w’abo bapfumu ni we usoma indagu zabonetse ndetse akanazitangaza.
Juan de Dios Garcia watangaje izi ndagu yavuze ko babonye ko perezida wa Venezuela azatsindwa intambara asa nk’uhanganyemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Tubonye Maduro atsindwa. Nicolas Maduro azahunga Venezuela kandi ntazafatwa.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko imfura y’uwahoze ari perezida wa Peru Alberto Fujimori, Keiko Fujimori, azaba perezida w’iki gihugu mu mwaka wa 2026.
Si ibyo gusa yagaragaje ko Perezida wa Amerika, Donald Trump ashobora kurwara bikomeye ndetse ko intambara ya Ukraine n’u Burusiya igiye kurangira.
Aba bapfumu bo muri Peru bifashisha amafoto y’abayobozi bakomeye ku Isi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *