Perezida Maduro yavuze ku kiganiro yagiranye na Trump kuri telefone
Yanditswe: Wednesday 17, Dec 2025
Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yemeje ko ku wa Gatatu yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko cyari ikiganiro cy’ubwubahane kandi cyabaye mu mwuka mwiza, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kongera ingabo mu karere ka Amerika y’Epfo n’iyo Hagati.
Maduro yabwiye televiziyo ya Leta ati: “Naganiriye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Navuga ko ikiganiro cyari icy’ubwubahane, ndetse navuga ko cyabaye mu mwuka mwiza.”
Yakomeje agira ati: “Niba iki kiganiro gisobanura ko hari intambwe zirimo guterwa zigana ku biganiro byubaha buri ruhande, Leta ku yindi, igihugu ku kindi, turabishyigikiye. Twemera ibiganiro bigamije umubano mwiza n’amahanga, kuko buri gihe duharanira amahoro.”
Ibi bije mu gihe kuva muri Kanama umwaka ushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bw’intambara bwinshi mu nyanja ya Caraïbes, harimo n’ubwato bunini kurusha ubundi bwose ku Isi butwara indege z’intambara. Muri icyo gihe kandi, Amerika yagabye ibitero ku bwato burenga 22 ivuga ko bwari ubw’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, bikavugwa ko byahitanye abantu nibura 83.
Icyakora, Maduro yavuze ko ibyo bikorwa bya Amerika bigamije guhirika ubutegetsi bwe no kugenzura umutungo munini wa peteroli Venezuela ifite.
Perezida Trump ku Cyumweru yemeje ko koko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Maduro, ariko ntiyatangaje byinshi ku byaganiriweho.
Abajijwe ibisobanuro birambuye, nyuma y’amakuru yavugaga ko bashobora kuba baraganiriye ku nama ishobora kubahuza cyangwa ku byakorwa mu gihe Maduro yakwegura ku butegetsi, Trump yagize ati: “Sinavuga ko cyagenze neza cyangwa nabi. Cyari ikiganiro kuri telefone.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zishinja Maduro kuyobora umutwe witwa Cartel of the Suns, Amerika yatangaje ku wa 24 Ugushyingo ko ari umutwe w’iterabwoba. Yanashyizeho igihembo cya miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika ku muntu wazatanga amakuru yatuma Maduro afatwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *