skol

Perezida Museveni ntarareba umukino n’umwe w’umupira w’amaguru w’i Burayi

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye urubyiruko kudashora amafaranga mu bitabyara inyungu, atanga urugero ku bayashora ngo barebe umupira w’amaguru w’i Burayi, anahishura ko atarareba umukino n’umwe waho.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, ni bwo Perezida Museveni yahuye n’urubyiruko rutandukanye rwo muri Uganda mu gikorwa cyiswe ‘Jazz with Jajja Ranch’ cyabaye ku nshuro ya kabiri.

Nk’uko bisanzwe muri iki gikorwa, Perezida Museveni aganiriza urubyiruko akarugira inama ku buryo bwo kwiteza imbere, kwihangira imirimo no gukunda igihugu, ashingiye ku myitwarire ye akiri muto.

Bimwe mu byo yarusabye harimo gukora cyane rudataye umwanya mu bitagira umumaro. Aha yatanze urugero ku bakurikirana umupira w’amaguru cyane cyane uw’i Burayi, bakananirwa gukora no gutekereza ku iterambere ry’igihugu cyabo.

Ati “Ndi muto nari nzi gahunda zose za Leta. Ariko aho kugira ngo mwe mubihe agaciro, mwibereye muri Arsenal. Hari umuntu wambajije ngo ni iyihe kipe ufana? Nanjye ndamubaza nti ‘Ngo iki? Njyewe? Yoweri Museveni? General?’ Nta nshuro n’imwe ndareba umukino w’i Burayi.”

“Erega nanjye ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru, kubera iki nashaka kureba umupira nkajya kureba abanyaburayi bakina? Nahitamo gukina nanjye nkireba cyangwa nkareba ikipe yanjye.”

Perezida Museveni yibukije urubyiruko ko hari imishinga ihari igihugu cyashyizeho kugira ngo ruyishoremo, aho kuyashyira mu bidafite umumaro kandi bitadanga inyungu.

Perezida Museveni yasabye urubyiruko kwiteza imbere, rushora mu mishinga yarushyiriweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa