skol

Perezida Museveni yagizwe umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri Sudani

Yanditswe: Friday 31, Oct 2025

featured-image

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU) wagize Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, umuyobozi w’itsinda rigamije gushakira umuti urambye ku ntambara hagati y’ingabo za Leta ya Sudani (SAF) n’umutwe w’inyeshyamba wa Rapid Support Forces (RSF).

Ibyo byatangajwe mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama idasanzwe ya 1308 y’akanama k’ubutumwa n’umutekano ka AU (Peace and Security Council), yabaye ku wa 28 Ukwakira 2025.

Muri iryo tangazo, akanama kasabye Perezida wa Komisiyo ya AU gukorana n’itsinda rya Perezida Museveni kugira ngo rifashe mu buryo bwihuse ibiganiro hagati y’abayobozi b’ingabo za Leta na RSF.

Iyi ngamba ifashwe mu gihe urugomo rwongeye gukaza umurego muri Sudani, cyane cyane mu mujyi wa El Fasher, umurwa mukuru w’intara ya Darfur y’Amajyaruguru, aho umutwe wa RSF ushinjwa ubwicanyi n’ibikorwa byo guhungabanya abaturage ndetse no kubuza ibikorwa by’ubutabazi kugera aho bikenewe.

Bivugwa ko mu minsi ine ishize uyu mutwe wishe abantu 1500 muri ako gace ka El Fasher mu gihe ibihumbi by’abaturage bikomeje kuva mu byabo.

Umuryango w’Abibumbye ukomeje kwamagana ibiri kubera muri Sudani aho wagaragaje ko abagore bari gufatwa ku ngufu umunsi ku wundi, abakobwa bato bagasambanywa ku gahato, abana bari kugwa mu ntambara n’urugomo rudashira.

Kuri ubu, Perezida Museveni agiye kuyobora ibiganiro bigamije gusaba impande zombi guhagarika imirwano ako kanya no gufungura inzira z’ubutabazi.

Hazanategurwa ibiganiro bya politiki birimo impande zose, bigamije gusubiza igihugu mu nzira y’amahoro n’ubwiyunge.

Kugena Museveni nk’umuyobozi w’ibiganiro, bigaragaza ubushake bwa AU bwo kuzamura urwego rw’ubuhuza hagati y’impande zombi hakoreshejwe abayobozi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika.

Intambara ya Sudani ihuje abo mu mutwe wa ‘Rapid Support Forces: RSF’ n’ingabo za Leta yatangiye muri Mata 2023.

Imaze kugwamo abarenga ibihumbi 24 bamaze kuyigwamo ndetse abandi barenga miliyoni 13 bavuye mu byabo, imitungo y’abaturage n’ibikorwaremezo birangirika.

AU yagennye Perezida Museveni nk’uzayobora ibiganiro by’amahoro hagati y’ingabo za Sudani n’inyeshyamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa