skol

Perezida Museveni yahishuye ko yanze amafaranga ya Gaddafi

Yanditswe: Friday 24, Oct 2025

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ubwo yari mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi, Col Muammar Gaddafi wayoboye Libya yashatse kumuha inkunga y’amafaranga, ariko undi arayanga.

Imikoranire ya na Gaddafi, Museveni yayigarutseho mu ijoro ryo ku wa Kane, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’igihugu (UBC), agaruka ku ngingo zitandukanye zijyanye n’imibereho y’igihugu.

Museveni yavuze ko mu 1981, yahuye na Gaddafi amubaza inkunga yifuza kugira ngo azabashe gutsinda urugamba.

Yavuze ko icyo gihe Gaddafi yashatse kumuha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye, ariko arabyanga, amubwira ko icyo ashaka ari imbunda n’amasasu.

Ati: “Ubwo nahuraga na Gaddafi mu 1981 nari mfite imyaka 35 muri icyo gihe, twari mu ishyamba muri Luweero, Gaddafi arambaza ati ‘ni ubuhe bufasha naguha, ushaka amafaranga?’ Ndamubwira nti ‘oya nyakubahwa ntabwo nshaka amafaranga’, ati ‘naho se impuzankano?’ Ndamubwira nti ‘nta mpuzankano nshaka’, ati naho se imiti? Ndamubwira ‘nti nta miti nshaka, icyo nshaka ni imbunda n’amasasu, mfite ibyo ibindi nzabyishakira.”

Museveni yavuze ko “Gaddafi yaratunguwe, yarambajije ati nta nubwo ushaka radiyo uzakoresha mu icengezamatwara, ndamubwira nti icengezamatwara ryanjye ni ugutera umwanzi.”

Ubwo Museveni yinjiraga mu ishyamba mu 1981, nta bikoresho bihambaye bya gisirikare yari afite, ahubwo yagiye abibona gake gake, bitewe n’ibihugu by’amahanga byari bimushyigikiye ndetse n’ibyo yambuye ingabo za leta ku rugamba.

Mu Banyafurika bashyigikiye cyane iyi ntambara ya Museveni harimo Col Muammar Gaddafi wayoboraga Libya.

Bombi bari bahuriye ku myumvire yo guca ba gashakabuhake ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko ariko Gaddafi yari amaze igihe ashaka uko Libya yagira ijambo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo ahacengeze gahunda yari afite yo kugira Afurika igihugu kimwe. Ibi byatumye abona Museveni nk’umuntu bakorana byoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa