Perezida Museveni yatangaje impamvu ikomeye yatumye ajya muri Angola guhura na perezida Kagame
Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame ku byerekeye umupaka wa Gatuna ndetse ngo ibiganiro birakomeje ku buryo mu minsi iri imbere ikibazo cy’imipaka kizakemuka burundu.
Ubwo Museveni yaganiraga n’abanyamakuru ahitwa Kabale nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana n’abayobozi b’agace ka Kigezi kuwa kabiri w’iki Cyumweru,yavuze ko ibiganiro hagati yabo n’u Rwanda ku byerekeye gufungura umupaka wa Gatuna no kongera korohereza abacuruzi bakomwe mu nkokora n’ihagarikwa ry’umupaka wa Gatuna wafunzwe by’agateganyo ngo ubanze wubakwe bikomeje ndetse iki kibazo gishobora gukemuka burundu .
Yagize ati “Duherutse guhurira muri Angola n’ umuyobozi w’ u Rwanda tuganira ku kibazo cy’ umupaka. Mukiturekere. Ibiganiro bizakomeza kugeza gikemutse burundu. Singombwa ko dukomeza kuvuga ku maradiyo icy’ ingenzi ni ugushaka uko ikibazo gikemuka”.
Iki kibazo cyatumye njya muri Angola guhura na Perezida Kagame gusa ntabwo ndibubabwiye ibyo twaganiriye”.
Ubuyobozi bw’u Rwanda bwavuze ko bwahagaritse by’agateganyo umupaka wa Gatuna muri Gashyantare uyu mwaka kugira ngo wubakwe neza.
Amakamyo manini atwara ibicuruzwa yasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe imodoka nto na bisi zakomeje guca ku mupaka wa Gatuna.
Ibitekerezo
twishimiye ibiganiro bya bayobozibombi.
katwihangane turebe ikizavamo.