skol

Perezida Museveni yatangaje ko UN ntacyo imaze

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko atabona akamaro k’umuryango w’Abibumbye,wananiwe kunga ibihugu ndetse no guhosha amakimbirane muri RDC yagezemo mu mwaka wa 1960 ariko abantu bakaba bagipfa umusubirizo.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo ya Uganda, mu murwa mukuru Kampala, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko ashidikanya ku kamaro k’umuryango w’abibumbye, cyane ko wananiwe guhagarika intambara mu bihugu bitandukanye.

Ku munsi w’ejo Taliki ya 28 mutarama 2019,Museveni yavuze ko Somalia ari urugero rumwe yatanga, ariko yirinda gutanga izindi ngero z’ibindi bihugu kubera impamvu za diplomacy.

Museveni yavugiye mu nama ngaruka mwaka y’abakora mu rwego rw’ubucamanza muri Uganda ko ntacyo UN yamariye Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ifitemo ingabo guhera mu mwaka wa 1960, ariko abantu bakaba bapfa nk’isazi.

Museveni yatanze ingero nyinshi z’ibihugu birimo Mali, Nigeria,Tchad birimo intambara kandi UN yitwa ko ishinzwe kugarura amahoro gusa yemeza ko Uganda ari ntamakemwa mu mutekano.

Ibitekerezo

  • MUSEVENI ibyo avuga nibyo.Mwibuke ibyo ingabo za UN zadukoreye muli 1994.UN Missions zose zikoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000. Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Rwanda Annual Budget !!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa